Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Jeune Afrique ubwo aheruka kwitabira Inama ku iterambere ry'ubukungu bwa Afurika, i Paris mu Bufaransa,yavuze ko u Rwanda rutazihanganira u Burundi bucumbikiye umutwe wa FLN n'izindi zihungabanya umutekano warwo.
Ati "Niba hari ushyigikiye umwe mu baturwanya, ibyo biba bivuze ko dufite ibibazo bibiri duhanganye na byo; urenga imipaka akatugabaho ibitero n'undi umushyigikiye mu buryo bw'ibanga. Niba umuturanyi ashaka guhungabanya ubusugire bwacu, akaduteza umutekano muke akoresheje imitwe yitwaje intwaro ntabwo dushobora kubyemera.'
Mu minsi ine ishize mu Karere ka Rusizi abarwanyi ba FLN bahagabye igitero baturutse mu Burundi ndetse nabo ubwabo biyemereye ko bagabye icyo gitero nubwo bihakanye ko badafite ibirindiro mu Burundi.
Igisirikare cy'u Rwanda cyavuze ko nyuma yo kwirukanwa n'Ingabo z'u Rwanda,aba barwanyi basubiye mu Burundi aho bafite ibirindiro.
Ntibwari ubwa mbere kuko muri Kamena 2020 na bwo abarwanyi nk'aba baturutse i Burundi bateye ibirindiro by'Ingabo z'u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.
Ku kibazo cy'u Burundi busaba ko abakekwaho kugerageza guhirika ubutegetsi bw'iki gihugu bahungiye ku butaka bw'u Rwanda mu 2015, boherezwa bagashyikirizwa inkiko,Perezida Kagame yavuze ko ntabo bazohereza.
Ati "Twabwiye u Burundi na Loni ko niba bashaka abo bantu tuzababaha ariko kizaba ari ikibazo kibareba. Ku bitureba twe ntidushobora gutanga abantu baje baduhungiyeho ahubwo icyo tugomba kwizeza ni uko mu gihe cyose bagihari nta n'umwe muri bo uzisuganyiriza ku butaka bwacu ngo atere u Burundi. Nihagira ushaka kubatwaka ngo abajyane i Burundi azirengera ingaruka. Twabibwiye Abarundi, ikindi bashaka ni iki?'.