Nidusanga hadatekanye turagaruka iwacu-Abanye-Congo banyuzwe n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda -

webrwanda
0

Ikirunga cya Nyiragongo cyongeye kuruka mu ijoro ryo ku wa 22 Gicurasi 2021, ahagana saa Kumi n’Ebyiri. Nyuma yo kubona ibimenyetso by’ibanze by’iruka ryacyo, abiganjemo abakuze mu Mujyi wa Goma batangiye gukiza amagara yabo.

Bamwe babwiwe aho bahungira i Goma, abandi basabwa kwinjira mu Rwanda, mu Mujyi wa Rubavu.

Abanye-Congo bari hagati y’ibihumbi umunani n’icumi ni bo bahungiye mu Rwanda, banyuze ku mipaka ya La Corniche na Petite Barrière no mu zindi nzira zo mu Mirenge ya Rubavu, Cyanzarwe na Bugeshi.

Abaganiriye na IGIHE mbere yo gusubira mu gihugu cyabo bavuze ko bishimiye uko bakiriwe, banashimangira ko mu gihe havuka ikibazo biteguye kugaruka mu Rwanda.

Dieumerci Bosenge utuye mu Birere mu Mujyi wa Goma yavuze ko nyuma yo gutangira kuruka kwa Nyiragongo bashatse uko bahunga.

Yagize ati “Nyuma y’aho abantu bose bavuze ngo ‘tuve mu gihugu’. Radio yavuze ko abatwite n’abamugaye babanza kujya Sake; abantu badafite ikibazo bajye mu gihugu cy’abaturanyi [u Rwanda]. Ni uko twisanze hano [Rubavu]. Twakiriwe neza, buri kimwe cyose kimeze neza.’’

Uyu muturage witeguraga kujya mu gihugu cye, abajijwe niba ashobora gusubira mu Rwanda mu gihe ikirunga cyakongera kuruka, yasubije ko atabishidikanyaho, anasaba bene wabo gufasha abagizweho ingaruka.

Ati “Ibyo ni uburenganzira si impuhwe, kuko hano ni iwacu. Twese turi Abanyafurika, Afurika Yunze Ubumwe. Byongeye kubaho, dufite uburenganzira bwo kugaruka kuko turi abavandimwe. Turi bamwe.’’

Sibomana Maurice Semivumbi yavuze ko bibwirije gutaha muri iki gitondo nyuma yo kubona ikirunga cyacogoye.

Ati “Abantu bari bafite ubwoba, ubwo twageraga hano Petite Barrière, twabonye imipaka bayifunguye, abantu barinjira. Batwakiriye neza, bajya kudushyira muri stade. Ni ho twaraye. Twe twibwirije gutaha kuko tubona ko ikirunga cyahagaritse kuruka. Ikirunga cyongeye kuruka twagaruka mu Rwanda.’’

-  Ababyeyi na bo banyuzwe

Umubyeyi witwa Mariya yashimye ko bakiriwe neza mbere yo gusubira iwabo. Ati “Twabonye icyayi n’amandazi. N’abashaka kugenda mu modoka bafashijwe, benshi bagiye. Nidusanga bitameze neza turongera tugaruke iwacu kuko nta watubujije kwinjira aho twari turi. Usibye ko twe ari twe wijyanaga, nta wigeze atwirukana. Twashimye cyane. Amina.’’

Kugeza saa Tatu za mu gitondo, Abanye-Congo baraye muri Stade Umuganda bari bamaze gutaha, hasigaye bake mu Mujyi wa Rubavu n’abandi binjiriye mu Bugeshi na Busasamana.

Aba baturage basubiye iwabo nyuma y’uko ikirunga cyari gitangiye gucogora, nubwo mu kirere hari hakirimo umwotsi.

Umushakashatsi Dr Dyrckx Dushime yabwiye IGIHE ko muri aka kanya hatakanzurwa ko Nyiragongo yahagaritse kuruka ko ahubwo yatanze agahenge ku buryo hakomeje kugaragara imitingito iremereye yakongera kuruka.

Guhera mu 2010, mu ndiba y’Ikirunga cya Nyiragongo huzuyemo ibikoma ku buryo isaha yose hagize ikibisembura yahita iruka.

Minisiteri ishinzwe Ubutabazi mu Rwanda ku wa Gatandatu yatangaje ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zivuye muri Congo no kuzifasha mu gihe ikirunga cyaba gikomeje kuruka.

Abanye-Congo banyuzwe n’urugwiro bakiranywe mu Rwanda nyuma y'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo
Abaganiriye n'itangazamakuru mbere yo gusubira mu gihugu cyabo bavuze ko nibasanga ibintu bitaratekana basubirwa mu Rwanda
Bamwe bari bahunze bafite ibiryamirwa ndetse n'amatungo yabo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)