Ntabwo wavuga ko urambiwe kubaho – Biraro avuga ku gucibwa intege n’abagikoresha nabi umutungo wa rubanda -

webrwanda
0

Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gicurasi 2021, cyasobanuriwemo ibikubiye muri raporo ku mikoreshereze y’umutungo wa leta mu 2019/2020, iherutse kumurikirwa Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko hari amafaranga angana na miliyari 5,7Frw yasohowe n’inzego cyangwa ibigo bya leta yakoreshejwe ibitari ngombwa, nabi cyangwa agasesagurwa bikaba byanabaho ko anyerezwa.

Aya mafaranga yatikiriye mu ikoreshwa nabi ryayo bikozwe n’ibigo cyangwa inzego akenshi usanga zigaruka muri iyi raporo buri mwaka. N’ubwo bigenda gutya ariko umugenzuzi mukuru w’imari ya leta aba yatanze inama kuri ibi bigo.

Muri raporo igaragaza uko umutungo wakoreshejwe kugeza muri Kamena 2020, byagaragaje ko inama zitangwa n’umugenzuzi w’imari ya leta zitubahirijwe ku kigero cya 47%.

Biraro yavuze ko imbaraga bashyira mu kugaragaza aba ba bihemu batazazigabanya cyangwa ngo bacike intege kuko ibyo bakora ari umwuga wabo babikora nk’abanyamwuga.

Ati “Ntabwo ducika intege, tubikora nk’abanyamwuga, ntabwo tubikora ngo dushimwe cyangwa runaka atubone ahubwo tubikora nk’umwuga cyane ko mubona ko hari ibintu bigenda bihinduka bifata intera nziza.”

Yakomeje agira ati “Icya mbere urwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ni urwego rw’abanyamwuga kandi turi ku rwego mpuzamahanga, nta cyaduca intege kuko dukora ibyo tugomba gukora. Ni nk’uko ushobora kuvuga ngo urambiwe kubaho, ukeneye kubaho neza imyaka n’imyaka. Ntabwo rero wacika intege, uru ni urwego rw’abanyamwuga kandi tuzahora tubikora neza. Ntabwe uzaduca intege!”

Biraro avuga ko kubahiriza inama ziba zatanzwe n’urwego ayobora abantu bakwiye kuba babifata nk’inshingano kuko ari n’ibintu biteganywa n’itegeko.

Muri rusanga iyi raporo igaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwerekeye imikoreshereze y’umutungo (Financial Audit), ubugenzuzi bw’amahame (Compliance Audit); ubugenzuzi bwimbitse (Performance Audits), ubugenzuzi bwihariye (Special Audits), n’ubugenzuzi ku ikoranabuhanga (IT Audits) bwakozwe kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2020 kugeza muri Mata 2021 n’inama zatanzwe.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura; ayasohotse inyandiko zidahagije; ayasesaguwe; ayasohotse nta burenganzira n’ayanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yagabanutse ku kigero cya 65% ugereranije n’umwaka wa 2019.

Yose hamwe yabaye miliyari 5,7 Frw avuye kuri miliyari miliyari 8,6 Frw mu 2019.

Ku rundi ruhande kandi hari n’amafaranga asaga miliyari 2,4 Frw yagiye anyerezwa cyangwa agasohoka mu buryo bw’uburiganya ndetse aya ngo yagakwiye kuba yaragarujwe ariko byageze muri Kamena 2020, ataragaruzwa.

Biraro yabwiye itangazamakuru ko inzego zihabwa ingengo y’imari ya leta mu buryo bumwe cyangwa ubundi, zigenda zigerageza kuwukoresha neza ugereranyije n’imyaka ishize.

Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Obadiah Biraro, yatangaje ko urwego ayobora rutazigera rucika intege mu kugenzura imikoreshereze y'umutungo wa leta



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)