Inkuru y' umupasiteri utavuzwe igihugu akomokamo yaciye ibintu hirya no hino kubera amashusho yagaragaye ari gutuka cyane abayoboke be abaziza kudatanga amafaranga menshi kugira ngo akoreshereze ikirori kidasanzwe umwana we.
Â
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje uyu mupasiteri w'umugore avugira hejuru kubera umujinya atuka abayoboke be banze gutanga amafaranga yo gukoreshereza ibirori bikomeye umwana we w'umuhungu.Yagerageje gutsindagiriza umuco wo gutanga,avuga ko abakiristo badatanga amaturo bazarimbuka ndetse avuga ko Imana izarimbura abantu bose banze gutanga amaturo yo gukoreshereza umunsi mukuru umwana we.
Uyu mugore yarakaye cyane kugeza ubwo abwira abayoboke be ko bibabaje kuba batitanze kandi iyo aba amasabukuru yabo bari kuba bashoye akayabo kenshi.
Uyu mugore yavuze ko nta kintu cyiza abitezeho mu minsi iri imbere keretse ubufasha bamuhaye mu myaka ishize.Yasabye ko Imana yabasukaho umujinya wayo kubera ukuntu bamutengushye.