Ntimuzangereranye nabo! Diamond ku bahanzi nk... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byari bigoye cyane kumva ko umwana nk'uyu yazaba umuhanzi ukomeye ndetse agatunga abantu batandukanye bangana gutyo abikuye mu muziki ntaho yize hahambaye, nta kazi yakoze gahambaye ahubwo impano ye ariyo imugejeje kuri buri kimwe cyose yifuza

Uyu muhanzi wari warabayeho mu buzima bugoye gutangira umuziki byaramugoye cyane ndetse bivugwa ko n'amafaranga yatangije umuziki yayibye nyina umubyara nawe utari umeranye neza na se kubera amakimbirane yahoraga mu muryango wabo ndetse n'abavandimwe be bari barabahunze barigiriye kwa sekuru.

The Ben ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane 

Uyu muhanzi Diamond ubu ni icyamamare, ni umwe mu bahanzi Afurika ifite bafite agatubutse ndetse akunda no kubyigamba cyane mu bihe bitandukanye iyo ari gutanga ibiganiro.

Diamond ukunda kwiharira umuziki wo mu burasirazuba bwa Afurika aheruka kwikomanga ku gahanga avuga ko nta muntu uwo ariwe wese ugomba kumugereranya n'umuhanzi uwo ariwe wese ndetse ko n'umuziki we utandukanye na buri muziki wumvwa muri Afurika.

Knowless ni izina ryubashywe muri muzika nyarwanda 

Uyu muhanzi uri kuvuga ibi urebye ku rukuta rwe rwa YouTube ruriho indirimbo ye imaze kurebwa na miliyoni 60 zirenga mu gihe cy'amezi atanu ibintu bihita byumvikana neza mu byo avuga kubera ko no muri kano karere nta n'umwe uragera kuri ako gahigo.

Gusa uko ibihe bigenda biza umuziki wo mu Rwanda ugenda utera imbere n'ubwo hakiri intambwe ndende ariko urebye uko byahoze n'uko biri ubu byarahindutse cyane hari ingero z'abahanzi barimo Bruce Melody, Meddy, The Ben, Knowless n'abandi bari kurwanira ishyaka umuziki nyarwanda.

Mbere umuziki wo mu Rwanda wasuzugurwaga ntukinwe ndetse rimwe na rimwe abahanzi bajya hanze ngo bashake guhura n'ibyamamare bikabereka ko bitabazi ubu siko bimeze hari abahanzi nka ba The Ben, Meddy n'abandi babikoze ndetse n'ubu baracyabikora.


Diamond ni izina ryubashywe mu muziki muri aka karere 

Urebeye kuri aba bahanzi nabo batangiye umuziki cyera ariko na n'ubu baracyawurimo ndetse bagihanyanyaza ngo bawuteze imbere. The Ben yatangiye umuziki muri 2008 abarizwa mu itsinda rigari ry'Inshuti z'Ikirere hamwe n'abandi bahanzi bari bagezweho icyo gihe.

Muri 2009 yateguye igitaramo cye cya mbere cyo kumurikiramo umuzingo we wa mbere 'Amahirwe ya mbere' ariko igitaramo nticyagenda neza kubera umubyigano wari ahaberaga igitaramo.

Iki gihe The Ben yari amaze kuba umuhanzi w'izina rikomeye, ariko umwaka wakurikiyeho The Ben yahise ajya gutura muri Amerika.

Nk'umuntu wari utangiye ubundi buzima yamaze hafi imyaka ibiri ameze nk'udakora umuziki, kuko yatangiye gushyira hanze indirimbo muri 2012.


The Ben afatanyije na Meddy na K8 Kavuyo bamaze gushyikirana na Lick Lick wajyaga abakorera bakiri i Kigali, bahuriye muri Amerika bongera gukora indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Ndi uw'i Kigali, Habibi, Ko Nahindutse, Urabaruta, I'm in Love, Give it to me, n'izindi zitandukanye bagiye bakorana n'abahanzi abenshi batatekerezaga nka Otile Brown, Rema n'abandi.

Ku rundi ruhande Meddy nawe yarakoze cyane bigaragara yagiye muri Amerika muri 2010 abanza kumara hafi imyaka ibiri adakora indirimbo. Aho yatangiriye gukora abonanye na Lick Lick, yashyize hanze indirimbo zakunzwe cyane zirimo, Dusuma, We don't care, Calorina n'izindi kugeza n'ubu ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, banatumirwa mu bitaramo biri ku rwego rw'igihugu.

Bruce Melodie ubu uri gutanga itandukaniro yamenyekanye cyane muri 2012 mu ndirimbo Tubivemo, Telefone n'izindi n'ubu akaba ari umwe mu bahanzi bari gukora cyane urebeye ku bihangano bye n'uburyo yakunze kuganwa n'abashoramari batandukanye.


Butera Knowless uri gutegura umuzingo azamurika ku itariki 14 Gicurasi yabaye umwe mu bagore b'abanyamuziki nyarwanda bakoze indirimbo zikunzwe nibura ebyiri cyangwa eshatu buri mwaka. Gusa aba ni bamwe muri benshi bari gukora umuziki neza mu Rwanda ibitanga icyizere cyo kwamamara kurushaho muri Afrika no hanze yayo. Icyakora umuziki nyarwanda ukenewemo abakozi kugira ngo urusheho gutera imbere. 

N'ubwo Diamond wo muri Tanzania ari kuvugwa mu itangazamakuru cyane ndetse nawe ubwe akaba yivugira ko nta muhanzi bakwiye kumugereranya nawe, afite n'ibyo ari kuvugiraho kubera ko ni umukozi pe - akora indirimbo buri kwezi kandi nziza.

Usanga izo ndirimbo ze zaratumbagiye cyane ndetse n'amashusho yazo aba ari umwimerere kubera ko aba ahenze, ukongeraho no kuba asobanukiwe ibanga ryo kwamamaza umuziki we yaba mu itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga n'ubundi buryo bunyuranye bumufasha guhora ariwe muhanzi uri kuvugwa cyane - ni ibintu bigaragaza itandukaniro rye n'abandi bahanzi banyuranye barimo n'aba hano iwacu mu Rwanda twavuze hejuru.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105983/ntimuzangereranye-nabo-diamond-ku-bahanzi-nka-bruce-melodie-meddy-the-ben-na-knowless-avuz-105983.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)