Ibi Ambasaderi Ron Adams yabigarutseho ku wa 6 Gicurasi 2021 ubwo yari mu muhango wo gusoza amarushanwa agaruka kuri Jenoside yateguwe n'Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Amashuri makuru na Kaminuza, GAERG kubufatanye na Ambasade ya Israel.
Aya marushanwa yari ari mu buryo bwo guhanga imivugo, inyandiko nto zivuga ku mateka ya Jenoside, amajwi n'amashusho byose bigamije kurwanya no guhangana n'abahakana n'abapfobya Jenoside .
Ambasaderi Ron Adam yavuze ko mu gusangiza abandi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bizatuma Jenoside itongera kubaho ukundi kandi bikima icyuho abayihakana.
Ati 'Ndizera ko abantu baziga amateka ya Jenoside binyuze mu kuvuga, kwandika, no kuyasangiza abandi. Kubera ko mu gusangiza amateka ni ryo tangiriro ryo guharanira ko Jenoside itakongera kubaho ukundi, kuyihakana no kuyipfobya. Kuko nutavuga amateka yawe, bizaha icyuho cy'abahayihakana.'
Perezida wa GEARG, Gatari Egide yavuze ko intego y'aya marushanwa kwari ugushishikariza urubyiruko kumenya amateka ya Jenoside ari nako barwanya abapfobya n'abayihakana.
Gatari yavuze ko kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside bizafasha guhangana n'abapfobya ndetse n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati 'Icyari kigambiriwe mu rugamba turimo rwo guhangana n'abapfobya n'abahakana Jenoside, dukeneye kurushaho kwigisha Isi, kwigisha cyane cyane abakiri bato, kubaha ibyo bavuga bya nyabyo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo bwo guhangana n'abapfobya n'abayihakana.'
Gatari yakomeje avuga ko hazifashishwa inzira zitandukanye zo kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n'imbuga nkoranyambaga.
Ati 'Izo mbuga nkoranyambaga banyuraho bahakana banapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nizo dufatanyije na bagenzi bacu n'abandi bantu benshi tugiye gucishaho tuvuga ukuri.'
Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'umwe mu banyamuryango ba GERAG, Baho Ntaganira Winnie yabwiye IGIHE ko yishimira kuba yaritabiriye, yemeza ko ubumenyi akuyemo buzamufasha kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Kuba ndi muri aya marushanwa, ni amahirwe ngize mu gutanga ijwi ryanjye mu guhangana no kurwanya abo bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nzatanga umusanzu muri uru rugamba.'
Aya marushanwa yari abaye ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n'abagera kuri 29, 10 muri abo bari bahari imbonankubone mu gihe abandi bitabiriye mu buryo bw'ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Hatanzwe ibihembo bitandukanye ku bantu batanu bahize abandi, birimo mudasobwa, telefoni zigezweho n'amafaranga. Uko ari 14 banashyikirijwe impamabushobozi z'uko bitabiriye irushanwa.