Nyabihu : Abantu batandatu barimo abagore 4 bafatanywe udupfunyika 11.500 tw'urumogi #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Aba bantu uko ari batandatu barimo abagore bane ari bo ; Mukasine Marie Louise, Nyirahakuzimana Sifa, Irankunda Vestine na Musabyimana Damarcie ndetse n'abagabo babiri ari bo ; Ntawunezarubanda Fabien na Mutarambirwa Jean de Dieu.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB rutangaza ko aba bantu bo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bafashwe ku bufatanye bw'inzego z'umutekano.

Bakurikiranyweho gutunda, kubika no gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw'urumogi no gutanga ruswa.

Aba bafatanywe udupfunyika 11,500 tw'urumogi bateganyaga kohereza mu tundi Turere dutandukanye, bakaba banagerageza gutanga ruswa kugira ngo barekurwe.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko aba bantu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB kandi yatanze ubutumwa igira iti 'Iboneyeho kongera kwihanangiriza abishora mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku babikoresheje ndetse no ku babicuruza kuko bihanwa bikomeye n'amategeko y'u Rwanda.'

JPEG - 128 ko
Umwe yashatse gutanga ruswa

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyabihu-Abantu-batandatu-barimo-abagore-4-bafatanywe-udupfunyika-11-500-tw-urumogi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 21, February 2025