Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, ni bwo umurambo w’uyu mugabo wagaragaye mu Mudugudu wa Kiruhura mu Kagari ka Nyabugogo, uri kureremba hejuru y’amazi y’Umugezi wa Yanze.
Umurambo w’uyu mugabo wagaragaye nta myenda yambaye. Abawubonye bwa mbere babwiye IGIHE, ko bakeka ko waturutse mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, gusa bose bakavuga ko batazi niba yishwe n’abagizi ba nabi bakamujugunyamo cyangwa niba yarohamye.
Uwitwa Mutuyimana Solange yagize ati “Twawubonye ahagana saa Mbili umanuka usa nk’uva mu Gatsata ariko ntituzi niba bamwishe ariko nabonye watangiye kubyimba.”
Uwambajimana Rose we yagize ati “Umurambo wavaga mu Gatsata umanuka, ni byo imirambo ikunda kumanurwa n’amazi ariko ntituba tuzi niba baba bishwe cyangwa ari amazi aba yabishe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyabugogo, Nkurayija Christophe, na we yabwiye IGIHE ko batari bamenya imyirondoro y’uyu mugabo.
Yavuze ko mu Mugezi wa Yanze hakunze kugaragara imirambo.