Nyagatare: Abaturiye umupaka begerejwe serivisi zose z’ubuvuzi -

webrwanda
0

Izi serivisi zongewe mu mavuriro y’ibanze harimo iz’ubuvuzi bw’amaso, amenyo, kubyaza no gukeba zikaba zashyizwe mu mavuriro ya Karambo mu Murenge wa Kiyombe, Ndego mu Murenge wa Karama, Gihengeri mu Murenge wa Mukama ndetse n’irya Nyamirama riherereye mu Murenge wa Karangazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yabwiye IGIHE ko amavuriro y’ibanze yongerewe ubushobozi mu rwego rwo gufasha abaturiye imipaka kubona serivisi nziza batarindiriye kujya kure.

Ati “Hari itsinda ryaturutse ku rwego rw’igihugu ryaje kureba ibibazo abaturiye imipaka baba bafite, basanga harimo n’ikibazo cy’abajya kwivuza hanze twababuza kwambuka bakavuga ko bafite ikibazo cy’amavuriro atabegereye.”

Murekatete yakomeje avuga ko babifashijwemo na Minisiteri y’Ubuzima hubatswe amavuriro y’ibanze yegerejwe abaturage hafi yabo hanongerwamo serivisi zisanzwe zitangirwa ku bigo nderabuzma n’ibitaro.

Ati “Ubu zahise zitangira gukora kuri buri vuriro hariyo umuganga w’amenyo, uw’amaso, umubyaza ku buryo abaturage batangiye kubona izo serivisi ako kanya bitabasabye kujya kure, abaganga barabitaho nibabagane, abajyaga babyarira mu rugo babireke.”

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, mu Karere ka Nyagatare hamaze kubakwa amavuriro y’ibanze 85 harimo ane yongerewemo serivisi zisanzwe zitangirwa ku bigo nderabuzima n’ibitaro, hagamijwe korohereza abaturage ingendo bakoraga bajya kuzishakira kure y’aho batuye.

Amavuriro y'ibanze yashyizwemo serivisi abaturage bajyaga bajya gushakira ahandi
Abatanga serivisi zitajyaga ziboneka muri aya mavuriro bahise batangira akazi
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Murekatete Juliet, yerekwa ibikoresho byashyizwe mu mavuriro y'ibanze
Ibikoresho byajyaga biboneka mu bigo nderabuzima n'ibitaro byashyizwe mu mavuriro y'ibanze



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)