Nyagatare: Inyamaswa itaramenyekana imaze guhitana intama 18 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Nyagatare haravugwa inyamaswa iteye ubwoba imaze kwica intama 18 gusa ntiramenyakana iyariyo.Intama ebyiri z'uwitwa Burakari mu mudugudu wa Mugari,akagari ka Rutaraka,umurenge wa Nyagatare zariwe n' inyamaswa itaramenyekana.

Umushumba wa Burakari yabwiye Kigali to Day dukesha iyi nkuru ko saa munani z'ijoro yumvise inka ziruka mu rugo arabyuka ashakisha ikizikanze arakibura yisubirira mu nzu,gusa nyuma ngo yumvise intama yari ifite akanyagazi aragaruka arebye aburamo ebyiri.

Ati:'nabyutse bwa kabiri mbona intama imwe yari ifite akanyagazi ariko izindi ebyiri ndazibura.narashakishije nkeka ko ari ubujura bayibye ariko nyuma nza gusanga imwe ahantu mu rwuri hari ikintu kihariye'.

Avuga ko bukeye yashakishije indi nayo aza kubona ibisigazwa byayo kuko kuko hari icyayiriye,nyiri matungo akavuga ko bishoboka ko ari icyoya cyaziriye.

Agira ati:'kariya gace ka Rutaraka na Kamagiri habamo ibyoya,nicyo cyaziriye nta yindi nyamaswa.

Inyamaswa itaramenyekana nanone yishe intama eshashatu za Ndayambaje Vital nawe wo mudugudu wa Mugali,akagali ka Rutaraka mu murenge wa Nyagatare ibyo byabaye ku italiki 15 gicurasi 2021.

Hari hashize imyaka 2 intama 10 z'undi muturage mu mudugudu wa Kinihira,akagari ka Barija mu murenge wa Nyagatare ziriwe n'inyamaswa itaramenyekana.



Source : https://impanuro.rw/2021/05/31/nyagatare-inyamaswa-itaramenyekana-imaze-guhitana-intama-18/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)