Nyagatare: Umuvunyi Mukuru yakirijwe ibibazo by’abangirijwe n’iyubakwa ry’umuhanda -

webrwanda
0

Ibi bibazo yabigejejweho n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu bukangurambaga ari kuhagirira kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 28 Gicurasi 2021. Buri kubera mu Mirenge ya Nyagatare, Mimuli na Rwimiyaga bukaba bugamije gukumira no kurwanya akarengane na ruswa hakirwa ibibazo by’abaturage.

Mu bibazo byagejwe ku Muvunyi Mukuru harimo ibyabonewe ibisubizo ako kanya, ibyahawe umurongo naho ibindi bihabwa itsinda ririmo inzego z’ibanze kugira ngo zibicukumbure zizahe raporo Urwego rw’Umuvunyi.

Abakora umuhanda Nyagatare- Rukomo bashyizwe mu majwi n’abaturage ku kubima ingurane ku mitungo yabo babariwe mu myaka itatu ishize abandi babashinja kubasenyera inzu biciye mu guturitsa intambi.

Bisarikwa Emmanuel uri mu baturanye na kompanyi ikora umuhanda Nyagatare- Rukomo, yavuze ko inzu ye imaze gusenyuka inshuro eshatu kubera guturitsa intambi.

Ati “ Aba bakora umuhanda Nyagatare- Rukomo batuye ruguru y’iwanjye iyo baturikije intambi inzu yanjye irasaduka, imaze gusaduka inshuro eshatu nkayisana ikongera igasaduka, kuva 2019 narabivuze kugera ku Karere ntibagira icyo bamfasha uyu munsi rero nizeye ko Umuvunyi Mukuru hari icyo amfasha.”

Mukankubana Jeovani we yavuze ko abaturitsa urutambi basenye inzu ye mu 2019 bamubwira ko bazayubaka cyangwa bakanamuha amabati ariko ngo ntibyakozwe ari nayo mpamvu yahisemo kubarega.

Ati “ Nabibwiye inzego z’ibanze ntizagira icyo zimfasha yewe twanabibwiye abaturutse ku Karere nabo batubwira ko bazabikurikirana none hashize imyaka ibiri, inzu ndimo irenda kungwira kandi baracyaturitsa intambi ku buryo twe twifuza ko batwimura tukahava.”

Icyenda bishyuwe nyuma yo gufashwa n’Umuvunyi Mukuru

Abaturage icyenda bari bamaze imyaka irenga ibiri babariwe ibikorwa byabo ariko batarishyurwa batumwe konte zabo kugira ngo bashyikirizwe amafaranga yabo nyuma y’aho babwiriye Umuvunyi Mukuru ikibazo cyabo.

Ntabakujije Verediyana ufite imyaka 57, yavuze ko hashize imyaka ibiri acumbitse nyuma y’aho abakora umuhanda basenyeye inzu ye ntibamuhe ingurane y’ibye byari byangiritse.

Ati “ Bari bambariye 2 300 000 Frw ariko ntibayampa rero mbibwiye ubuyobozi burakurikirana none bagiye guhita bayampa, ni ukuri nishimiye ko banyishyurije nkaba ngiye kuva mu icumbi narimazemo imyaka irenga ibiri.”

Ndorayabo Sarah ufite imyaka 76 we yavuze ko inzu ye yaridutse ubwo batsindagiraga umuhanda, kuva icyo gihe ngo yatakambiye inzego z’ibanze ngo zimufashe kwishyuza ntibyakunda kugeza ubwo ikibazo cyabo bakigejeje ku Muvunyi Mukuru akabishyuriza.

Ati “ Bari bambariye 1 300 000 Frw, sinahingaga nari ntunzwe n’abaturanyi banjye, hari hashize igihe kinini ariko Imana ishimwe kuba mfashijwe gukemurirwa ikibazo.”

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yavuze ko ibibazo byinshi babonye babiboneye ibisubizo birimo iby’abaturage basabaga ingurane, icyenda bakaba bahise bishyurwa, yavuze ko ikibazo kikirimo kuri ubu ari inzu ziri gusenyuka nyuma, agasaba ko abo bantu nabo babarirwa nk’abandi byaba ari ukwishyurwa bakabishyura byaba ari ukubasanira bigakorwa.

Ku kijyanye n’ikibazo cy’intambi, Umuvunyi Mukuru yasabye ubuyobozi bw’Umurenge kumvikanisha abaturage na rwiyemezamirimo ku cyo agomba kubishyura.

Ati “ Twasabye ko ubuyobozi bwajya mu kibazo bakareba uwo rwiyemezamirimo n’abaturage bakabumvikanisha, twashyizeho itsinda ririmo abayobozi bo ku Karere n’abo ku Murenge ubwo rero tuzakurikirana turebe ko cyakemutse mu gihe twemeranyijweho.”

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane buri gukorwa n’Urwego rw’Umuvunyi mu Karere ka Nyagatare buri gukorwa ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi aho abagana ibigo nderabuzima bahawe ibikoresho birimo imitaka n’imipira yo kwambara biriho ubutumwa bwo kurwanya ruswa.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yakiriye ibibazo by'abaturage, bimwe arabikemura ibindi atanga umurungo bigomba kunyuzwamo kugira ngo bikemuke
Abaturage bafite ibibazo bitandukanye bahawe umwanya wo kubibaza kugira ngo Umuvunyi Mukuru afashe inzego bireba kubikemura
Mu bibazo Umuvunyi Mukuru yabajijwe hari higanjemo ibijyanye n'inzu z'abaturage zasenywe n'iyubakwa ry'umuhanda Nyagatare-Rukomo
Muri ubu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, Umuvunyi Mukuru agenda yakira ibibazo bitandukanye by'abaturage



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)