Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia.  #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo hasozwaga imikino yo mu itsinda rya A mu irishanwa rya Basketball Africa League ririkubera mu Rwanda ku ncuro yaryo ya mbere, hakinwe umukino wahuje ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda ndetse na US Monastir ihagarariye igihugu cya Tunisia, ni umukino warangiye ikipe US Monastir itsinze ikipe ya Patriots amanota 91 kuri 75.

Uyu mukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021 witabiriwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame nkuko byatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro babinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Muri uyu mukino ya Patriots BBC yari yatangiye neza, gusa uko umukino ukomeza iyi kipe ikomeza gutakaza imipira yanabyaye amanota ku ruhande rwa Monastir, agace ka mbere karangiye ku manota 24 ya US Monastir kuri 20 ya Patriots BBC.

Ikipe ya Patriots BBC yaje kwihagararaho ndetse initwara neza mu gace ka kabiri kuko yaje gutsinda amanota 24 kuri 22 ya US Monastir, bityo amakipe yombi ajya kuruhuka hakozwe amanota 46 ya US Monastir kuri 44 ya Patriots ihagarariye u Rwanda.

Amakipe yombi avuye kuruhuka ubwo hari mu gace ka gatatu ikipe ya US Monastir yo muri Tuniziya niyo yakitwayemo neza kuko yatsinze amanota 24 kuri 14 ya Patriots, ni nako byagenze kandi mu gace ka kane ari nako ka nyuma k'uyu mukino kuko US Monastir BBC yagatwaye itsinze amanota 23 kuri 17 bityo umukino wose urangira US Monatsir itsinze ku manota 91 kuri 75 ya Patriots BBC.

Muri uyu mukino Wel Arakji w'ikipe ya US Monastir yatsinze amanota 28, ni mugihe ku ruhande rwa Patriots BBC , Kenneth Gasana we atsinda amanota 22.

Uyu mukino wasozaga itsinda rya A urangira ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda itsinzwe ntibyatumye n'ubundi idakomeza mu kindi kiciro kuko yasoje ku mwanya wa Kabiri inyuma ya Monastir, ibi bikaba bivuze ko aya makipe yombi akomeza muri ¼ .

Kuri uyu wa Gatandatu, habaye kandi umukino wo mu itsinda C, aho Ferroviário de Maputo yageze muri ¼ nyuma yo gutsinda Groupement Sportif des Pétroliers amanota 86-73.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021 saa munani z'amanywa, ikipe ya Zamalek irakina na AS Douanes amakipe yombi abarizwa mu itsinda C, naho FAP yo irakina na AS Police amakipe abarizwa mu itsinda B , AS Salé irakina na Atlético Petróleos de Luanda ku isaha ya saa tatu z'ijoro.

The post Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye umukino wa BAL wahuje ikipe ya Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia.  appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/nyakubahwa-perezida-paul-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bakurikiye-umukino-wa-bal-wahuje-ikipe-ya-patriots-bbc-yo-mu-rwanda-na-us-monastir-yo-muri-tunisia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=nyakubahwa-perezida-paul-kagame-na-madamu-jeannette-kagame-bakurikiye-umukino-wa-bal-wahuje-ikipe-ya-patriots-bbc-yo-mu-rwanda-na-us-monastir-yo-muri-tunisia

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)