Ni inzu 10 zubatswe mu buryo bw'imwe muri ebyiri (two in one) zikaba ziri mu Mudugudu w'icyitegererezo (IDPMV) uherereye mu Kagali ka Jenda. Ni inzu kandi zifite ibikoni, ubwiherero, ubwogero, ibigega bifata amazi, imirasire y'izuba kuko kuri ubu abazitujwemo bose bacana amashanyarazi.
Abatujwe muri izi nzu muri rusange bahawe kandi amavuta Litiro 24; Kawunga 600kg, amasabune 60; Isukari 100kg ndetse n'igiseke kuri buri muryango. Bahawe kandi udupfukamunwa two kubafasha kwirinda Covid-19.
Abatujwe muri izo nzu bashimye uburyo ubuyobozi bw'igihugu bukomeza kubitaho kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe kugera uyu munsi.
Mukanyangezi Prisca ati 'Ubu ndumva nezerewe kuko iyo ndebye ahantu nari ndi n'ubuzima butanejeje nari ndimo, Perezida wa Repubulika ntabwo yigeze adutererana kuva Jenoside yahagarikwa yakomeje kudufasha uko bikwiye nk'abapfakazi n'impfubyi zasigaye azirihira amashuri, ndashima Imana yamuduhaye kuko yatubereye byose.'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yavuze ko umunsi wo gutaha umudugudu nk'uyu ari n'umwanya wo kuzirikana ku mateka mabi y'igihugu ariko abantu ntibaheranwe nayo.
Ati 'Tugomba kuzirikana ko Jenoside yahagaritswe n'Ingabo z'Inkotanyi maze kuva icyo gihe tukagira icyerekezo cyo kubana nta vangura cyangwa amacakubiri ndetse tugaharanira ko imibereho ya buri Munyarwanda itera imbere tutarebye gusa ngo uyu arishoboye cyangwa ntiyishoboye cyangwa ngo uyu ni uw'ahangaha, ahubwo twese nk'Abanyarwanda tugaharanira ko buri wese abaho neza'.
Yavuze ko uyu mudugudu watashywe ari urugero rw'ibishoboka rwerekana ko mu cyerekezo cyiza cy'Igihugu hazagerwa no ku byisumbuyeho abaturage nibakomeza gukorera hamwe no kugira inyota yo kwiteza imbere kurushaho.
Izo nzu zubatswe ku bufatanye n'Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, FARG, zikaba zuzuye zitwaye 239,996,083 Frw.