Ibi biza byabereye mu Murenge wa Bushekeri muri kariya Karere ka Nyamasheke aho ubutaka bungana na hegitari 12 bwo mu Midugudu ibiri yo mu Kagari ka Ngoma bwagiye burimuka buva aho bwari buri hasigara umusozi.
Abatuye muri kariya gace batangaza ko ubutaka bwimutse bwerekeza ahagana hepfo aho burangera burema igisa nk'ikibaya.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Appolonie Mukamasabo avuga ko amahirwe yabayeho ari uko byabaye ku manywa ku buryo iyo biza kuba nijoro, hari benshi bari kuhasiga ubuzima.
Yagize ati 'Nta n'amanegeka yari ahari, ariko imisozi yagiye yiyasa, ubutaka bukagenda gahoro gahoro, buza kugera aho bugenda cyane, amazu amwe arasenyuka, andi ariyasa.'
Ibi biza byasenyeye imiryango 117 igizwe n'abantu 631, ubu ikaba iri gushakishirizwa amacumbi na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi.
Muri iyi miryango, harimo 74 yabaye ibonye icumbi mu bandi baturage, na ho 43 igizwe n'abantu 236 yacumbikiwe mu nsengero zitarafungurirwa.
Ubuyobozi bw'akarere busaba abaturage kwitonda ku buryo baramutse babonye ibidasanzwe ku miterere y'ubutaka batuyeho, kwihutira guhita bahava.
UKWEZI.RW