Nyamasheke: Imibiri y'Abatutsi 5003 bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibiri 4996 yakuwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kibogora naho indi 7 yakuwe mu mva zitandukanye. Iyi mibiri ije yiyongera ku yindi isaga ibihumbi 47 ishyinguwe muri uru rwibutso.

Bamwe mu barokokeye i Nyamasheke bavuga ko guhuza inzibutso ari byiza mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside. Yasabye abazi amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi muri Jenoside kuyatanga.

Olivier Mugabonake yagize ati 'Mu bantu uyu munsi twibuka, tugiye kubaherekeza mu cyubahiro. Umuco nyarwanda ndetse no muco w'abantu muri rusange iyo ubuze uwawe uba ukeneye ko umusezeraho ukamushyingura, ukamuherekeza biri mu bintu bituma ukira ku mutima.'

'Nabuze abantu banjye mu muryango bose, umubyeyi wanjye niwe nashoboye kubona gusa abandi bose ni ugukeka, tugize amahirwe abaturage ba Nyamasheke bafite amakuru ku mibiri y'abacu bayatubwira kuko byadufasha kugira ngo dukire ibikomere twatewe na Jenoside.'

Sayirunga Jean Marie Vienney uhagarariye Ibuka muri Nyamasheke, yavuze ko bashima ubufatanye bw'abarokotse Jenoside n'uruhare bagize kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati 'Iyi mibiri iri hano yari iruhukiye mu rwibutso rwa Kibogora idafashwe neza nkuko tubyifuza, abantu bacitse ku icumu bafashe iya mbere mu kumva iyi gahunda. Kwimura imibiri aho yari iri abantu bakunda kutabyumva neza ariko twagize imyumvire imwe.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie yavuze ko bazakomeza guhuza inzibutso no kubaka izigezweho mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Yagize ati'Twumva twazasigarana inzibutso eshatu kugira ngo tubashe kuzibungabunga neza, tubashe no gufata neza iriya mibiri kugira ngo itazangirika ndetse tubashe no kuzicungira umutekano uko bikwiye. Nitumara gutunganya inzibutso tuzafatanya kugira ngo tubashyingure mu cyubahiro, bajye mu nzibutso nziza zijyanye n'igihe bidufashe kuruhuka.'

Mu karere ka Nyamasheke habarurwa inzibutso zirindwi ariko ubuyobozi bwifuza ko hasigara eshatu, urwa Rwamatamo ruherereye mu Murenge wa Gihombo, urwa Nyamasheke ruherereye mu Murenge wa Kagano n'u Rwagashirabwoba ruherereye mu Murenge wa Gihombo.

Imibiri 5003 niyo yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyamasheke
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke aha icyubahiro imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Nyamasheke
Sayirunga Jean Marie Vienney uhagarariye Ibuka muri Nyamasheke, yavuze ko bashima ubufatanye bw'abarokotse Jenoside n'uruhare bagize kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-imibiri-y-abatutsi-5003-bazize-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)