Nyamasheke: Minisitiri Gatabazi yahumurije abo inkangu yasenyeye inzu -

webrwanda
0

Ni Ibiza byabaye mu saha ya mu gitondo ku wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021 ubwo nzu 39 zo mu Mudugudu wa Buhembe n’uwa Kagarama, Akagali ka Ngoma mu Murenge Bushekeri zatwarwagwa n’inkangu, abantu 615 bakabura aho barara.

Icyo gihe bamwe mu baturage babwiye IGIHE ko babanje kumva ibyondo bimanuka basohoka bagasanga ubutaka buri kugenda.

Bizimana Joseph umwe muri bo yagize ati “Byatangiye mbere ubwo twabonaga inzu ziri hano ku muhanda ziyasa, dukuramo abaturage bajya gucumbika ariko mu ijoro nibwo abaturage batubwiye ko inzu ziri kugenda.”

Mu rugendo yakoreye muri aka Karere kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yahumurije aba baturage, abaha icyizere ko ubuyobozi buri gutekereza kububakira.

Ati “Ntabwo ibintu byose bibonekera rimwe, ibishoboka byose, ibyo muzaba mutabonye ntimuzagire ngo ni umutima mubi ahubwo ni ubushobozi buba butabonekeye igihe. Ntabwo nzatinda kugaruka kongera kureba ko ibyo bikorwa byo kubaka no gufasha abantu byakozwe uko bikwiriye.”

Bamwe muri aba baturage bashimiye ubuyobozi uburyo bakomeje kubitaho kuva bahura n’ibi byago.

Bashimande Leopord ati “Mu by’ukuri mbere na mbere ni ugushima Imana, nta muntu wagize icyo aba ni amazu yangiritse. Ndashimira Perezida wa Repubulika watwegereje ubuyobozi, kuba mwadutekereje turabashimiye.”

Uzayisenga Jeannette yagize ati “Ndashima ubuyobozi bwadutabaye kuva ibi byaba kuko badukuye hariya ariko batubaye hafi batujyana mu nsegero, ibyo kurya babiduhereye ku gihe. Twiringiye ko tuzabona aho kuba kuko mudutekerezaho.”

Inzu 39 zasenyutse naho 78 zirisatura. Imiryango yose igizwe n’abantu 615 ikaba yarabonye ababacumbikira.

Minisitiri Gatabazi yahumurije abasenyewe inzu n'ibiza avuga ko Leta izabitaho
Inzego z'umutekano n'iz'ibanze zashimiwe uburyo zatabaranye ingoga abaturage bahuye n'ibiza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)