Nyamasheke: Polisi yatwitse urumogi rufite agaciro ka miliyoni 29 Frw -

webrwanda
0

Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Gicurasi. Urumogi rwatwitswe rwafatiwe mu Murenge wa Kirimbi tariki ya 19 Gashyantare 2021, rukaba rwarafashwe ruvuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rucishijwe mu Kiyaga cya Kivu.

Umugore wafatanywe uru rumogi mu minsi ishize yakatiwe igifungo cy’imyaka 25.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudine yasabye abaturage kureka gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge kuko ubuyobozi butazabihanganira.

Ati “Ahenshi birafatwa bigatwikwa, ibyo byose bigomba guhereza abaturage bacu isomo ryo kutabijyamo. Ni igihombo ku muntu ubikora, urugero nk’uyu bakatiye 25 azagaruka ashaje, ntabwo tuzahagarara kubifata kuko akazi karahari, abantu bakwiye gukora ibyemewe n’amategeko.”

Muri Gashyantare uyu mwaka nabwo polisi ikorera muri aka Karere yatwitse ibiyobyabwenge birimo urumogi ibiro 200 n’ibiro 180 by’amavuta ahindura uruhu azwi ku izina rya Mukorogoro, byose byafashwe mu gihe cy’umwaka umwe wa 2020.

Urumogi rwatwitswe rufite agaciro k'arenga miliyoni 29Frw



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)