Bimenyerewe ko umugeni ajya ku rusengero cyangwa kiliziya ari mu modoka yatatsweho indabo, cyangwa se akagenda n'amaguru ashagawe n'abandi barimo n'abafata agatimba ngo katamutega ariko uyu we siko yabigenje ahubwo yateze imodoka bisanzwe.
Nyirahabimana ni umukobwa w'imyaka 26 uvuka i Rwesero mu murenge wa Kagano ho muri Nyamasheke, watunguranye kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021 ahagarika imodoka itwara abagenzi rusange (bus) yavaga i Rusizi yerekeza i Kigali, ngo imugeze imbere agana kuri Kiliziya ya Tyazo, aho yari agiye gusezeranira n'umusore yahisemo Habiyaremye Emmanuel.
Ushobora gutekereza ko yari yabuze amikoro ariko si ko bimeze! Nk'uwitegura urugo rushya muri ibi bihe icyorezo cyanahungabanyije ubukungu bwa benshi n'imibereho muri rusange, abona gusesagurira mu bukwe bw'umunsi umwe nk'aho ubuzima burangiriye aho 'atari umuco ukwiye'.
Bitandukanye na ba bandi bigwizaho amadeni ngo babone amafoto y'imodoka, Nyirahabimana we ngo ababyeyi be bari banafite ubushobozi bwo kumukodeshereza imodoka imutwarana n'abo bari bujyane barindwi, ariko 'bigatwara nka 60.000 Frw'.
Gukoresha ayo mafaranga yose ku munsi umwe kandi hari ubundi buryo bushoboka ngo yumvaga bidakwiye, ahitamo kugabanyaho 4.000 Frw aba ari byo bategesha we na nyina, nyirasenge n'abandi batanu bari bamuherekeje. Byumvikane ko 56.000 Frw yayazigamye mu bizabafasha bageze mu rugo rushya.
Amakuru dukesha IGIHE ni uko Nyirahabimana yajyanye n'abamuherekeje bahagarara ku cyapa bategeraho bus cy'ahitwa ku Rwesero, bategereza akanya gato ku bw'amahirwe iba ibagezeho.
Mu gihe abagenzi bari bakirangariye umugeni mu gatimba k'urwererane, batunguwe no kubona we n'abo bari kumwe basaba shoferi ko yabatwara.
Bose baguye mu kantu kuko 'ni ubwa mbere bari babonye umugeni ugenda mu modoka rusange'; shoferi we abwira abandi ngo binjiremo ariko ati 'umugeni simutwara'.
Bamwe baketse ko ari nk'ikinamico abo bari gukina ariko bamenya ko nta rwenya rubirimo ubwo umugeni nyirizina yari atangiye kwiyingingira shoferi ngo abatware n'aho yabaca menshi.
Shoferi yashyize ava ku izima arabemerera bajya mu modoka, abagenzi bitegereza umugeni bagiye kwicarana.
Abagenzi muri bus babonye icyizere yifitiye nabo batangiye gutera iz'ubukwe, akanyamuneza gataha imitima yabo ubukwe buba ubukwe.
Ku ruhande rw'umusore, Habiyaremye Emmanuel yari yaturutse i Rushondi mu kagali ka Gako ho mu murenge wa Kanjongo ari nawo urimo Paruwasi Gatolika ya Tyazo bari busezeranireho. We yahagiye n'amaguru.
Habiyaremye na we ahuriza na Nyirahabimana basezeranye kubana mu bibi n'ibyiza ko 'ubukwe bwiza atari ubuhenze' ahubwo biterwa n'uko buri wese abyumva.
N'icyizere cyose bagaragaza ko ntacyo bikanga ku bidasanzwe bakoze, bati 'Intego yacu ni ukubaka si ukwemeza'.
INKURU YA IGIHE