Nyarugenge : Abakristu 40 bafatiwe mu rusengero rutahawe uburenganzira, rwo rukavuga ko rufite ibyangomba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kiyovu, Niringiyimana Timothée avuga ko icyemezo cyerekanwa n'iri torero, ari icy'irindi torero kandi iryo na ryo rikaba ritarahabwa uburengenzira bwo gukora amateraniro.

Avuga ko berekana icyangombwa cya Clairvoyance Ministry 'kandi bo bitwa Umutima wa Kristo. Ikindi kandi bose ntabwo bari ku rutonde rw'insengero zuzuje ibisabwa, ari zo zemerewe gukora muri ibi bihe bya Covid-19.'

Uwungirije Pasiteri w'iri torero, Hakizimfura Ernest we yemeza ko ko bafite ibyangombwa bibemera gukora amateraniro, ahubwo ko habayeho kutabisobanukirwa.

Yagize ati 'Ntekereza ko ahari ari ukutabisobanukirwa neza kw'abatubaza. Dufite icyemezo. Kuri Pasika baduciye amande kubera ko twari twarengeje umubare w'abemerewe guteranira muri uru rusengero, kandi twarayatanze. Twongeye gukora, kandi ntabwo umubare warengaga, amabwiriza twari twayubahirije.'

Aba bakristu bo mu Itorero Umutima wa Kristo bajyanywe muri stade ya Kigali I Nyamirambo bacibwa amande mu gihe uriya mukozi w'Imana Hakizimfura Ernest we yashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Nyarugenge-Abakristu-40-bafatiwe-mu-rusengero-rutahawe-uburenganzira-rwo-rukavuga-ko-rufite-ibyangomba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)