Nyaruguru: Abasaga 3000 bavomaga mu Kanyaru bubakiwe umuyoboro w'amazi meza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo muyoboro wubatswe mu Kagali ka Kivu ukaba ugeza amazi meza ku baturage basaga 3000 batuye mu ngo zigera ku 187.

Ubwo abo baturage bashyikirizwaga uwo muyoboro w'amazi meza n'amavomo awushamikiyeho, bavuze ko baruhutse kuvoma amazi mabi kandi bagiye guca ukubiri n'umwanda.

Kantarama Vélène ati 'Mbere y'uko tubona aya mazi twari tugowe cyane kuko twavomaga amazi y'uruzi rumanuka rw'Akanyaru, nta handi hantu twagiraga amazi no mu bishanga wasangaga ari ukunywa ya mazi agenda yireka hagati mu migende. Mu by'ukuri muri uyu mudugudu wa Kivu twari tubayeho nabi nta mazi meza twagiraga.'

'Byatugiragaho ingaruka zirimo kurwara inzoka, impiswi ugasanga nta n'ubwo dukaraba cyangwa ngo tumese uko bikwiriye ariko ubu ndemeza ko tugiye kugira impinduka ikomeye kubera amazi meza.'

Habiyambere Jean Damascène we yavuze ko kuva yabaho ari bwo abonye amazi meza aho atuye.

Ati 'Imyaka nabayeho n'abambanjirije twavomaga umugezi w'Akanyaru, ntabwo twari tuzi ko twabona amazi meza niyo mpamvu nshimira ubuyobozi. Icyo tugiye gukora cya mbere ni ukuyabungabunga no kuyitaho kandi tuyakoresha nk'uko bikwiye kuko tuyabonye tuyakeneye.'

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Collette, yavuze ko abo baturage bari bakeneye amazi meza, abasaba kuyafata neza kugira ngo azabagirire akamaro.

Ati 'Icyo tubasaba ni ugufata neza ibikorwa remezo biba bibasanze, hari robine, ibigega n'imiyoboro icamo amazi, aho hose tubasaba ko babifata neza bakahagirira isuku.'

Yabasabye kandi kugira isuku muri byose kugira ngo bagire ubuzima bwiza buzira indwara.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru abaturage bagerwaho n'amazi meza basaga 83%. Muri bo abangana ma 55% bayavoma batarenze metero 500, mu gihe 26.6% bayavoma berenze metero 200.

Mu mihigo y'umwaka wa 2020/2021, Akarere ka Nyaruguru kari kihaye umuhigo wo kugeza amazi meza ku ngo 231, kugeza ubu bamaze kuyageza ku ngo 235.

Bishimira amazi meza bahawe kuko bari bayakeneye
Umuyoboro w'amazi bahawe wubatse mu Kagali ka Kivu ukaba ugeza amazi meza ku baturage basaga 3000 batuye mu ngo zigera ku 187
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Nyaruguru, Kayitesi Collette, yavuze ko abo batutage bari bakeneye amazi meza hafi yabo

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abasaga-3000-bavomaga-mu-kanyaru-bubakiwe-umuyoboro-w-amazi-meza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)