Nyaruguru : Hari Akagari barangije kwishyura Mutuelle y'umwaka utaha…Bakoresheje irihe banga ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatuye aka kagari gaherereye muri umwe mu Mirenge y'icyaro iri mu Ntara y'Amagepfo ndetse n'ubuyobozi bwako bemeza ko icyabibafashijemo ari gahunda bise 'Mbikore kare ngereyo ntavunitse'.

Murekatete Felicite, atuye mu Mudugudu wa Kubitiro, Akagari ka Muhambara, asobanura Mbikorekare ngereyo ntavunitse nk'ikimina cya mitiweri aho abaturage batanga amafaranga make make. Uko bikorwa buri rugo rufata umusanzu wa mitiweri rusabwa kwishyura mu mwaka bitewe n'umubare w'abarugize rukayagabanyamo inshuro 10 buri kwezi rukajya rwishyura make make.

Ati 'Uburyo twizigama nk'umuntu ufite abantu barindwi yizigama 2100 buri kwezi, ariko niba 2100 utabibonye ukabona 1500 urayajyana ubutaha umenye ko 600 wayabuzeho.'

Murekatete avuga ko ubu buryo bworohereza abaturage gutanga umusanzu wa mitiweri de santé ati 'Utunguye umuturage ukamubwira uti mpa ibihumbi 21 biragoye kubibona'.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Muhambara, Muhimpundu Immaculee avuga ko 'Mbikorekare ngereyeyo ntavunitse' ari igitekerezo cyazanywe n'umuturage agisangije umuyobozi w'Umudugudu aragishima bagishyira mu bikorwa mu Mudugudu wabo babona bitanze umusaruro mwiza.

Bahise biyemeza no kubikora ku rwego rw'Akagari babona naho gitanze umusaruro ubu barateganya ku gishyira mu bikorwa ku rwego rw'Umurenge wa Cyahinda wose.

Buri muyobozi w'Umudugudu afite ikayi yandikamo buri kwezi umusanzu wa mitiweri buri rugo rwatanze. Amezi 10 yashira buri rugo rugahabwa amafaranga rwizigamye rukajya kwishyura. Magingo aya buri rugo rwishyura mitiweri rufite inyemezwabwishyu yerekana ko rwamaze kwishyura umusanzu wa mitiweri w'umwaka utaha wa 2021/2022.

Muhimpundu avuga ko kimwe mu bituma iyi gahunda ya mbikore kare ngereyo ntavunitse ishoboka ari uko we n'abaturage ayoboye bumvikana.

Ati 'Irindi banga ni ukuba abaturage bo muri kano kagari banyumva reka mbivuge gutyo. Icyo dusezeranye tukagikora. Niba ankeneyeho serivise ndayimuha kandi ku gihe. Niba rero umuturage umuha serivise kandi ku gihe bivuze ngo nawe icyo uzamukeneraho azagikora kandi atakugoye.'

Akomeza agira ati 'Mu kazi nkora singira umunsi wo gukora n'uwo kuruhuka. Umuturage aramutse angezeho atari umunsi w'akazi kumwirukana mubwira ngo uyu munsi si umunsi w'akazi, ni konje ngenda uzaze undi munsi kuri njye kirazira. Mutega amatwi n'iyo nsanze ari ikizakorwa mu minsi y'akazi mubwira umunsi azaziraho ariko namuteze amatwi. Umuturage kuko azi yuko iyo ankeneye ambona nanjye iyo mukeneye ndamubona.'

Mu gihe abatuye Muhambara bishimira ko bishyura mitiweri bose kandi ku gihe hari bamwe mu bayobozi bakoresha imbaraga z'umurengera mu kwishyuza abaturage uyu musanzu bagahutaza abaturage. Hari aho usanga babuza abaturage kwinjira mu masoko, hari n'abatwara amatungo y'abaturage bakayagurisha ku ngufu bagakuramo umusanzu wa mitiweri.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier avuga ko atari ubwa mbere aka kagari ka Muhambara kagiye kugera mu mwaka wa mitiweri abaturage bako bose bararangije kwishyura umusanzu.
Ati 'Dusanzwe tugira imirenge yishyura mitiweri 100% ubushize twagize nka Cyahinda na Mata n'aka kagari ka Muhambara kari kishyuye 100% ariko ubudasa bwako ni uko twinjira mu mwaka wa mitiweri abaturage bako bose bararangije kwishyura 100%.'

Abatuye aka kagari bavuga ko bibatera ishema kwiyumva mu itangazamakuru ko bishyuye mitiweri 100%. Gusa si abaturage gusa bavuga ko bibatera ishema kuko n'umuyobozi w'akarere nawe avuga ko ari ishema ku karere.

Gashema ati 'Turabashima. Bafite agashya kitwa ngo 'Mbikore kare ngereyo ntavunitse' icyo dusaba rero abandi mu tundi tugari no muyindi mirenge ni uko bakwegera abaturage bagafata bagashaka udushya tubafasha kugera ku muhigo wa mitiweri batavunitse nk'uko Muhambara ibivuga'

Gashema avuga ko atari mu bipimo bya mitiweri byonyine Muhambara iza imbere kuko ngo no mu zindi gahunda nka Ejo Heza nabwo Muhambara iza imbere.

Ernest NSANZIMANA
UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Nyaruguru-Hari-Akagari-barangije-kwishyura-Mutuelle-y-umwaka-utaha-Bakoresheje-irihe-banga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)