Nyaruguru: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 79 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside iherutse kuboneka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo mibiri yashyinguwe mu cyubairo mu rwibutso rwa Jenoside rwa Munini ubwo kuri uyu wa 28 Gicirasi 2021 hibukwaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu yahoze ari Komini Mubuga [kuri ubu ni mu Murenge wa Munini], bavuga ko n'ubwo hari imibiri y'abazize Jenoside igenda iboneka igashyingurwa mu cyubahiro, hari indi myinshi kugeza ubu itaraboneka bashingiye ku mateka y'ubwicanyi bwabereye muri ako gace bagasaba ababa bafite amakuru y'aho iyi mibiri iherereye kuyatanga.

Karekezi Elias ati 'Twashyinguye mu cyubahiro umubyeyi wacu, twari twaramubuze ariko twishimiye ko tumubonye tukaba tumushyinguye mu cyubahiro.'

Bakomeje bavuga ko muri icyo gice cy'ahahoze komini Mubuga no mu nkengero zaho habereye ubwicanyi ndengakamere mu gihe cya, ku buryo kugera n'ubu hari Abarokotse Jenoside batarabona ababo ngo babashyingurwe mu cyubahiro.

Mukakayumba Seraphine ati 'Twashyinguye Mama ariko Papa bari kumwe ntabwo turamubona ngo na we tumushyingure mu cyubahiro. Muri iki gice hiciwe Abatutsi benshi kandi imibiri yabo ntiraboneka. Turasaba abazi amakuru kuyatanga rwose kugira ngo dushyingure abacu mu cyubahiro turuhuke.'

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyaruguru, Muhizi Bertin, yavuze ko imibiri bashyinguye mu cyubahiro yagiye iboneka ahari kubakwa ibikorwa by'iterambere.

Yagize ati 'Ni imibiri yagiye iboneka mu mirenge itandukanye ya Munini, Rusenge, Kibeho na Mata bitewe n'ibikorwa by'iterambere biri gukorwa ni yo mpamvu hagiye haboneka iyo mibiri. Mu buhamya bw'abarokotse bavuga inzira Abatutsi bagiye banyura bahunga, cyane cyane muri izo nzira aho bagiye bicirwa ni ho hagenda hakurwa iyo mibiri.'

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abantu bose kurwanya ivangura n'ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bagafatanya mu rugamba rwo kubaka u Rwanda.

Ati 'Ndakangurira twese turi aha by'umwihariko urubyiruko nk'imbaraga z'igihugu kandi zubaka, kugira uruhare runini kandi rufatika mu kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gufatanya mu rugamba rwo kubaka u Rwanda twese twifuza.'

Urwibutso rwa Jenoside rwa Munini rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y'abishwe muri Jenosde isaga ibihumbi 13.

Abarokotse Jenoside bavuze ko kuba bashyinguye ababo mu cyubahiro bibaruhuye ku mutima
Bamwe mu barokotse Jenoside bavuze ko hari indi mibiri kugeza ubu itaraboneka bashingiye ku mateka y'ubwicanyi bwabereye muri ako gace kahoze ari Komini Mubuga
Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Nyaruguru Gashema Janvier yunamiye abazize Jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Munini



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-hashyinguwe-mu-cyubahiro-imibiri-79-y-abatutsi-bishwe-muri-jenoside

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)