Abafite icyo kibazo ni imiryango 10 yubakiwe n’Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) mu 2014, mu Mudugudu wa Karimba mu Kagari ka Raranzige.
Bavuga ko kugeza kuri ubu hashize imyaka irindwi batarahabwa ibyangobwa by’izo nzu bubakiwe, bikaba byarabagizeho ingaruka zo kubura uko bahabwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe mu iyubakwa ry’umuhanda.
Umwe muri bo witwa Mugenzi Narcisse avuga ikorwa ry’umuhanda rimaze kwangiza imitungo yabo n’inzu, babariwe ariko ntibahabwa ingurane kuko nta byangombwa bafite kandi bamaze igihe kinini basiragira ku Karere ka Nyaruguru babisaba ariko ntibabihabwe.
Ati “Nyuma y’ikorwa ry’umuhanda, amazu yacu yarangiritse ubu turi mu manegeka dutinya ko yazatugwaho. Icyo twifuza ni uko imyaka yacu yangijwe twakwishyurwa tukabona ibyangombwa by’ubutaka nk’abandi baturage.”
Akomeza avuga ko bababwiye ko ubusanzwe umuturage wubakiwe na Leta ahabwa ibyangombwa by’inzu nyuma y’imyaka itanu ariko bakibaza impamvu batabihabwa kandi yararenze.
Mukankusi Immaculée na we avuga ko inzu atuyemo yangiritse ku buryo ararana impungenge z’uko yamugwira.
Ati “Ndara ntasinziriye mfite ubwoba ko iyi nzu izangwaho kuko imashini ikora umuhanda yarayishegeshe ku buryo yenda kuriduka.”
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, avuga ko icyo kibazo bagiye kugikurikirana kugira ngo abo baturage babone ibyangombwa byabo kandi n’ubwishyu bwabo bubagereho.
Ati “Abaturage bagizweho ingaruka n’ikorwa ry’umuhanda hari abari gukorerwa ibyangombwa kugira ngo bahabwe ingurane kuri ya nzu nubwo yayihawe na leta ariko iyo nzu ni iye. Ibyangombwa biri gukorwa kugira ngo umuturage abashe kubona ingurane.”
Gashema avuga ko mbere mbere y’uko umuhanda ukorwa abimuwe bahawe ingurane kandi n’abafite imitungo yangiritse mu ikorwa ryawo nabo bazishyurwa bose.
Usibye abo bubakiwe na FARG, hari n’abandi baturanyi babo bavuga ko basenyerwa n’amazi ava muri kaburimbo kuko hatashyizweho umuferege uyayobora.
Béatrice Bankundiye ati “Amazi yo mu muhanda bayakoreye inzira uruhande rumwe, urwo duturiye bararwihorera. Amazi yose ahanyura aruhukira iwacu. Umunsi wa mbere twakangutse yarenze igitanda neza neza, ari nka saa saba z’ijoro”.
Gashema avuga ko bazajya ahantu hatandukanye kuri uwo muhanda wa kaburimbo bakareba abafite ibikorwa biri kwangirika mu buryo butari bwitezwe, kugira ngo abahatuye bazabarirwe bose bahabwe ingurane bimuke.
Umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyaruguru ureshya na kilometero 66 ugeze ku kigero kiri hejuru ya 60% wubakwa.