Nyaruguru: Uko gahunda ya ‘Mbikore kare ngereyo ntavunitse’ ifasha abaturage gutanga mituweli 100% -

webrwanda
0

Iyi gahunda bise ‘Mbikore kare ngereyo ntavunitse’ ni uburyo bishyiriyeho bwo kujya bishyura amafaranga make buri kwezi noneho umwaka ukazajya kurangira buri wese yaramaze kuzuza ayo asabwa y’ubwisungane mu kwivuza bitewe n’abagize umuryango we.

Umuturage witwa Rwamugema Matayo wo mu Mudugudu wa Gasharu avuga ko ari umwe mu bagize icyo gitekerezo cyo kujya bishyura kare, agisangiza abandi.

Ati “Mbere byaratugoraga kwishyurira amafaranga icyarimwe, noneho nzamura igitekerezo cy’uko umuntu agiye yishyura make make byatworohera, mbibwira bagenzi bajye mu Isibo mbona babyakiriye neza, tubisangiza umudugudu wacu wose bigera no mu kagari kose.”

Bakimara kubyemeranyaho mu Mudugudu wose bashinze ikimina bakajya bizigama uko bashoboye, ariko biha intego ko amezi 10 azajya ashira buri wese yamaze kugezamo amafaranga ya mituweli asabwa.

Ati “Twabaze buri muntu amafaranga agomba gutanga bitewe n’abagize umuryango we, ariko twiha amezi 10 gusa kugira ngo nihabaho gukerwa tuzabone uko twigenzura. Buri kwezi twiyemeje ko buri wese azajya atanga 1/10 cy’ayo agomba gutanga mu mwaka wose.”

Rwamugema buri kwezi atanga mu kimina 2100 Frw amezi 10 akarangira yishyuye 21000 Frw akaba yishyuriye abantu bose uko ari barindwi bagize umuryango we.

We na bagenzi be bavuga ko muri iki gihe biborohera kwishyura mituweli kuko bitameze nka mbere ubwo batangiraga amafaranga yose icyarimwe bikabasaba kugurisha itungo cyangwa isambu.

Murekatete Félicite wo mu Mudugudu wa Kubitiro ati “Buri kwezi nishyura amafaranga 2100, ariko iyo nyabuze nkabona nka 800 cyangwa 1500 ndayatanga noneho mu kwezi gutaha nabona nka 5000 nkayatanga. Ubu buryo buratworohereza kuko twishyura neza twitonze.”

Mu midugudu itandatu igize Akagali ka Muhambara, buri umwe ufite ikayi yandikwamo uko buri rugo rwizigama. Imisanzu yose yaturutse muri buri mudugudu ihita ijyanwa kubikwa kuri konti y’akagari iri mu Murenge Sacco wa Cyahinda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara, Muhimpundu Immaculée, avuga ko muri Mata 2021 abaturage bose basoje umuhigo wo kwishyura amafaranga ya mituweli ya 2021/22.

Ati “Ku itariki 30 Mata 2021 twari twasoje umuhigo wa mituweli 2021/22, nta muturage n’umwe usigaye kuko n’inyemezabwishyu bishyuriyeho barazifite.”
Akomeza avuga ko kuri ubu nta muturage wo muri ako kagari ukirembera mu rugo kuko ufashwe n’indwara ahita ajya kwa muganga kuri Poste de Santé iri hafi aho akavurwa hakiri kare.

Mu mwaka ushize wa 2020 ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru n’ubw’Intara y’Amajyepfo bwishimiye gahunda yashyizweho muri ako Kagari ka Muhambara, bugenera inka y’Imihigo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako kubera ko yimakaza imiyoborere myiza.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko binejeje kubona umuyobozi w’umugore yesa umuhigo nk’uwo mbere y’abandi.

Yagize ati “Umuyobozi mwiza ni nk’umushumba mwiza umenya intama aragiye. Nejejwe no kuba Gitifu w’umugore, ukorera mu Murenge uyoborwa n’umugore, mu Ntara iyoborwa n’umugore, yararashe ku ntego. Ni ibigaragaza ko n’abagore dushoboye, ukomereze aho.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko Akagari ka Muhambara ari intangarugero kuko kari imbere muri gahunda nyinshi zigamije iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier, yasabye abayobora utundi tugari kugira umuco wo gufatanya n’abaturage kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

Akagari ka Muhambara kagizwe n’imidugudu itandatu igizwe n’ingo 1116 zirimo abaturage 6211.

Mu mwaka ushize, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Muhambara yahawe inka y'ishimwe kubera imiyoborere myiza
Rwamugema Matayo wo mu Mudugudu wa Gasharu avuga ko ari umwe mu bagize icyo gitekerezo cyo kujya bishyura kare agisangiza abandi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara, Muhimpundu Immaculée, avuga ko kuri ubu nta muturage ukirembera mu rugo kubera ko bishyura mituweli kare

[email protected]




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)