Bizimana Djihad wakinaga hagati mu kibuga asatira izamu yatandukanye na Waasland-Beveren yo mu Bubiligi yari amazemo imyaka itatu.
Mu butumwa uyu mukinnyi yashyize kuri Instagram, yagize ati 'Imyaka itatu ishize yaranzwe n'ibihe bivanze, haba umuntu ku giti cye cyangwa kuri twese. Nubwo iherezo atari ryiza, ndashimira abantu bose b'ingenzi twahuye. Buri gihe numvaga nishimiye cyane tutitaye uko ibihe byari bimeze. Kandi ibyo ni ibintu nzakomeza kwishimira kandi ntazibagirwa.'
Mu minsi ishize, Bizimana yari yatangaje ko ashobora gutandukana na Waasland-Beveren ku mpera z'uyu mwaka w'imikino nubwo amasezerano ye amwemerera kuba yayikinira undi mwaka umwe.
Waasland-Beveren yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuba iya 17 mu makipe 18 muri uyu mwaka w'imikino wa 2020/21 ndetse ikanatsindwa na Seraing mu mikino ya play-offs.
Bivugwa ko Bizimana Djihad uherutse no gukora ubukwe na Dalida Simbi, amaze iminsi ari i Amsterdam mu Buholandi ndetse bishobora kurangira ariho akinnye.
Bizimana Djihad w'imyaka 24, yazamukiye muri Etincelles FC yakinnyemo kugeza mu 2014 mbere yo kujya muri Rayon Sports yamazemo umwaka umwe, ahita ajya muri APR FC yakiniye imyaka itatu.
 Yageze muri Waasland-Beveren mu 2018, aho yari avuye muri APR FC.
Comments
0 comments