Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa uri mu ruzinduko mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane yafunguye ku mugaragaro Centre Culturel Francophone iherereye mu Mujyi wa Kigali.
Centre Culturel Francophone ni ikigo gifite igice cyisanzuye kizajya kiberamo ibitaramo n'imyidagaduro itandukanye, Giha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw'Igifaransa n'abanyabugeni b'Abanyarwanda hakababera ahantu ho kwitoreza no guteza imbere umwuga wabo.
Perezida Macron yavuze ko icyo kigo gikwiriye kuba ahantu ho guteza imbere indangagaciro ziri mu Gifaransa n'abakoresha urwo rurimi hirya no hino ku Isi, Yavuze ko hakwiriye kuzaba ahantu ho kuvumburira ibintu bishya, umuco no guteza imbere urubyiruko by'umwihariko,
Ati 'Igifaransa cyabaye ururimi mpuzamahanga kubera ubuvumbuzi, guhanga udushya, kugaba ibitero, ubukoloni, kubera intego n'imigambi by'Abafaransa bo mu binyejana byahise bakoresheje imbaraga ngo bemeze abandi bari batuye Isi, icyiza ni uko Igifaransa cyiyuburuye, cyabaye ururimi rw'ibindi bihugu byinshi' 'Ntabwo rukiri ururimi rw'u Bufaransa gusa, ni urwa benshi.
Ni byiza ko hari abandi bantu bandika, bavumbura mu rurimi bita urwabo kandi umutima w'urwo rurimi uri hano muri Afurika kuko ni wo ufite abaruvuga, hari abarwandika bakiri bato kandi bari mu bumbuzi cyane'
Yakomeje avuga ko abayarwanda bafite amahirwe cyane yo kubyaza umusaruro Centre Culturel Francophone, Ati 'Ndifuza ko urubyiruko rw'u Rwanda rubyaza umusaruro aha hantu, Hazatangirwa amasomo, hazigishirizwa kandi hari buruse tuzajya dutanga mu myaka iri imbere. Hari byinshi tutarabona urubyiruko ruzavumburira aha', 'Urwo rubyiruko ni amahirwe ku Rwanda, kuri Afurika, natwe twese, Dufite inshingano zo kurwigisha, kubazamura bakagera ku rundi rwego, Ayo mahirwe dufite azatubyarira ibibazo nitutita ku rubyiruko.
Bizaba ari amahirwe kuri twese nidufasha urubyiruko kuba rwiza kurushaho, kurushaho gutuma bagira ubumenyi uko dushoboye'
Centre Culturel Francophone yasimbuye Ikigo Ndangamuco cy'Abafaransa cyitwaga Centre d'Echanges Culturels Franco-Rwandais cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ruhande rugana mu Kiyovu. Cyafunzwe kinasenywa mu 2014 n'Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwavuze ko ubutaka bw'aho cyari giherereye butakoreshwaga neza ndetse iyo nyubako itari ikitajyanye n'imyubakire ihagenewe.