OIF na REB mu bufatanye buzaha u Rwanda abakorerabushake bigisha Igifaransa mu mashuri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muyobozi mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, OIF, Nivine Khaled ari mu ruzinduko rw'akazi i Kigali kuva ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021. Rwabanjirije urwa Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron utegerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru.

Nivine Khaled ari mu Rwanda aho ari kureba niba ibikorwa bitandukanye rufatanyamo n'u Bufaransa bikomeje kugenda neza.

Minisiteri y'Uburezi isanzwe ifitanye amasezerano na OIF y'uko abarimu b'abakorerabushake bo muri uyu muryango bajya mu Rwanda kwigisha. Ni amasezerano yashyizweho umukono muri Kanama 2020.

Kuri ubu hari abarimu 24 b'abakorerabushake bari mu mashuri nderabarezi azwi nka TTC n'amashuri yigisha siyansi ndetse n'ishuri ryigenga rimwe. Muri rusange bose bari mu mashuri 22.

Aba bakorerabushake bafasha mu kwigisha Igifaransa abanyeshuri bo mu mashuri abanza n'ayisumbuye, bagahugura n'abarimu aho baba bari kwigisha ndetse bakanafasha abigisha Igifaransa bakabahugura.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson, yabwiye IGIHE ko n'ubwo hariho ayo masezerano n'ubusanzwe Igifaransa ari ururimo rusanzwe rwigishwa mu mashuri ndetse aba bakorerabushake bakaba bakomeje gushyigikira iyigishwa ry'uru rurimi.

Yavuze ko nka Guverinoma y'u Rwanda ifasha aba bakorerabushake mu bituma babasha gukora inshingano zabo neza.

Yakomeje ati 'Natwe hari umusanzu tugira mu bijyanye no kubabonera amacumbi, uburyo bwo kubaho n'ibindi by'ibanze bakenera mu kazi kabo k'ubukorerabushake.'

Amakuru IGIHE yamenye ni uko hari n'abandi bakorerabushake bazatangwa 70 na OIF bakazigisha Igifaransa mu mashuri yo mu Rwanda aho biteganyijwe ko bazahagera mu mwaka utaha w'amashuri.

Nivine Khaled kuri uyu wa Kabiri kandi yasuye Ishuri rya TTC de la Salle ry'Abafureri b'Umuryango w'Amashuri abereye Kristu (Frères des écoles chrétiennes) aho yaganiriye n'umwe mu barimu b'abakorerabushake b'uyu muryango bari mu Rwanda.

Abayobozi b'impande zombi bagiranye ibiganiro byihariye
Nivine Khaled yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Mbarushimana Nelson
Nivine n'itsinda bazanye bafata ifoto y'urwibutso n'Umuyobozi wa REB



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/oif-na-reb-mu-bufatanye-buzaha-u-rwanda-abakorerabushake-bigisha-igifaransa-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)