Pasiporo z'u Rwanda zari zigiye gucyura igihe zongerewe amezi yo gukomeza gukora #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi Bukuru bw'Abinjira n'Abasohoka bwongereye igihe pasiporo zose zatanzwe mbere ya tariki 8 Kamena 2019 zagombaga gucyura igihe tariki 28 Kamena 2021, zongerewe igihe cyo gukomeza gukora kugeza ku ya 27 Kamena 2022.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, ubwo buyobozi bwamenyesheje Abanyarwanda ko icyo cyemezo cyafashwe kubera inzitizi z'ingendo zikomoka ku cyorezo cya CORONA VIRUSI (COVID-19) aho Abanyarwanda batuye mu mahanga batabasha kujya ku biro bihagarariye u Rwanda mu bihugu batuyemo (Embassy) kugira ngo bahabwe pasiporo ikoranye ikoranabuhanga.

Abanyarwanda bibukijwe ko nk'uko byatangajwe ku wa 28 Kanama 2019 ubwo hatangizwaga Pasiporo Nyarwanda y'Afurika y'Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga, Pasiporo z'u Rwanda zatanzwe tariki ya 27 Kamena 2019 zose zizacyura igihe ntizongere gukoreshwa kuva tariki ya 27 Kamena 2022.

Baributswa kandi ko gusaba pasoporo nshya ikoranye ikoranabuhanga isabirwa ku rubuga rw'Irembo nubwo iyo usanganywe yaba igifite agaciro, bakabikora mu gihe cya hafi gishoboka.

Kuva Pasiporo nshya zatangira gutangwa Pasiporo zisanzwe z'u Rwanda zahise zihagarikwa, ndetse hanatangazwa ko zizakoreshwa kugeza muri Kamena 2021.

Pasiporo Nyarwanda y'Afurika y'Iburasirazuba ijyanye n'amabwiriza y'Umuryango w'Afurika y'Iburasirazuba, ikaba ikozwe mu byiciro bitandukanye bijyanye n'ibyiciro by'abazazikenera.

Icyiciro cya mbere ni icya pasiporo isanzwe ikoreshwa n'Umunyarwanda wese uyifuza. Hariho igenewe abana igura ibihumbi 25 by'amafaranga y'u Rwanda ikamara imyaka 2, hakabamo iy'abantu bakuru igura ibihumbi 75 imara imyaka 5, n'indi y'abakuru igura ibihumbi 100 imara imyaka 10.

Ikindi kiciro ni pasiporo y'akazi igenewe abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw'akazi mu mahanga, igura amafaranga ibihumbi 15, imara imyaka 5. Hari n'igenewe abanyacyubahiro n'abadiporomate igura ibihumbi 50 na yo ikamara imyaka 5.

Kuva ku wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2019, nibwo Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka rwatangiye gutanga Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y'Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga.

Icyo gihe Umuyobozi w'Urwego rw'abinjira n'abasohoka Lt. Col François Regis Gatarayiha yatangarije abanyamakuru ko iyi pasiporo izajya ihabwa Abanyarwanda bose babyifuza, ku kiguzi gitandukanye bitewe n'ubwoko bwa pasiporo.

Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka rwatangaje ko iyi Pasiporo Nyarwanda ya Afurika y'Iburasirazuba, ifite ibirango by'umuco nyarwanda, nko kuba irimo inzu ya kinyarwanda /gakondo, inzu igezweho (Convention Centre), intore ndetse n'umubyinnyi.

Umuyobozi mukuru w'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka, Lit Col Gatarayiha kandi yavuze ko iyi pasiporo ikoranye ibimenyetso by'umutekano, bituma ntawabasha kuyigana.

Yagize ati "Izi pasiporo zikoranye ibimenyetso by'umutekano bituma zirushaho kwizerwa ku isi hose, cyane cyane mu bijyanye no kuba abantu bagerageza kuzigana byabagora".

Iyi pasiporo ikoranye ikoranabuhanga (e-passport), igizwe n'ibyiciro bitatu:

Hari pasiporo isanzwe (ordinary passport), ifite ibara ry'ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe kandi igahabwa buri munyarwanda wese uyifuza, nayo ikaba irimo ibyiciro bitatu bitandukanywa n'ikiguzi cya buri pasiporo.

Hari pasiporo isanzwe ihabwa abana, ikagira amapaji 34 kandi ikazajya imara imyaka ibiri. Iyi pasiporo izajya igurwa amafaranga ibihumbi 25 y'u Rwanda.

Hari pasiporo isanzwe y'abantu bakuru, ifite amapaji 50, yo ikazajya itangwa ku kiguzi cy'amafaranga ibihumbi 75 by'amafaranga y'u Rwanda, igakoreshwa mu gihe cy'imyaka itanu.

Hari na pasiporo isanzwe ihabwa abantu bakuru, ikaba ifite amapaji 66, yo ikaba izajya igurwa amafaranga ibihumbi 100, kandi igakoreshwa mu gihe cy'imayaka 10.

Pasiporo ikoranye ikoranabuhanga kandi ifite icyiciro cya pasiporo z'akazi zihabwa abakozi ba Leta bajya mu butumwa bw'akazi.

Iyo pasiporo ifite ibara ry'icyatsi kibisi, ifite amapaji 50, ikazajya itangwa ku kiguzi cy'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 15, kandi ikamara imyaka itanu.

Hari kandi pasiporo ihabwa abadiporomate n'abandi banyacyubahiro, bateganywa n'iteka rya Minisitiri nomero 06/01, ryo kuwa 29 Gicurasi 2019 ryerekeye abinjira n'abasohoka.

Iyo pasiporo ifite ibara ritukura, ikaba ifite amapaji 50, ikazajya itangwa ku kiguzi cy'amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 15, ikajya imara imyaka itanu.

Ubwo zatangiraga gutangwa, Enock Niyonzima, umwe mu Banyarwanda ba mbere bafashe pasiporo ikoranye ikoranabuhanga, yavuze ko anejejwe no kuba mu ba mbere bayifashe, akavuga ko bigiye kujya bimworohereza mu ngendo akunze gukorera mu mahanga.

Agira ati "Ubusanzwe twajyaga tugenda, twagera mu mahanga ugasanga bahamagara ngo abafite e-passport banyure ahabo, ugasanga twebwe dufite izisanzwe tumaze umwanya munini dutegereje.

Iyi ngiyi kubera ubuhanga ikoranye, kandi ikaba igaragaza amakuru yose, ntabwo tuzongera kujya dutinda ku bibuga by'indege, turabyishimiye cyane".



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/pasiporo-z-u-rwanda-zari-zigiye-gucyura-igihe-zongerewe-amezi-yo-gukomeza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)