Perezida Emmanuel Macron yasuye u Rwanda [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Macron yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr. Vincent Biruta. Abandi bari kumwe ni Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Dr François Xavier Ngarambe; Chargé d'Affaires wa Ambasade y'u Bufaransa mu Rwanda, Jérémie Blin na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian

Mu itsinda ryamuherekeje harimo abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z'u Bufaransa nka Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'abandi.

Harimo kandi abayobozi mu nzego z'ubucuruzi n'ishoramari binahuriranye n'uko u Bufaransa binyuze mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, bwasinyanye amasezerano n'u Rwanda yo kurushyigikira mu kugura inkingo za Covid-19.

Harimo kandi abantu bafitanye isano n'u Rwanda nka Gen Jean Varret wahoze ari Umuyobozi ukuriye Ibikorwa bya Gisirikare by'u Bufaransa mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993.

Mu bandi bazwi ni nka Makhtar Diop ukomoka muri Sénégal usigaye ayoboye Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubufatanye mu by'Imari, IFC, wahoze ari Visi Perezida wa Banki y'Isi muri Afurika hagati ya 2012 na 2018.

Perezida Macron akaba akoze amateka yo kuba Umukuru w'Igihugu wa kabiri w'u Bufaransa ugiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uheruka ni Nicolas Sarkozy mu 2010.

Uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda rwatangiye kuvugwa mu 2019 ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe byavuzwe ko azitabira uwo muhango gusa ntiyabonetse ahubwo yahagarariwe na Hervé Berville, umudepite wo mu Ishyaka rye En Marche!

Mu bikorwa byitezwe kuri Macron, ni umuhango wo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali akunamira inzirakarengane zirushyinguyemo, hanyuma akanageza ijambo ku barokotse Jenoside, aho byitezwe ko bwa mbere mu mateka aza gusaba imbabazi ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi bibaye nyuma y'aho mu ntangiriro z'uku kwezi hashyizwe hanze 'Raporo Duclert' yakozwe ku busabe bwa Emmanuel Macron yakoze icukumbura ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside.

Raporo Duclert ni yo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside bwashyigikiye 'buhumyi' umugambi wo kurimbura Abatutsi ndetse n'ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Macron yasuye u Rwanda nyuma y'iminsi mike Perezida Kagame avuye mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama ebyiri zirimo imwe yiga ku bibazo by'umutekano muri Sudani n'indi yiga ku Iterambere ry'Ubukungu muri Afurika.

Emmanuel Macron ageze ku butegetsi yavuze ko yifuza gukemura ibibazo by'umubano mubi waranzwe hagati y'u Rwanda n'Ubufaransa kuva nyuma ya jenoside.

Leta y'u Rwanda ishinja iy'Ubufaransa uruhare mu gutegura, gukora no guhungisha abakoze jenoside, ibirego byakomeje kuba intandaro y'umubano mubi w'ibihugu byombi.

Hagati ya 2006 na 2009 umubano w'ibihugu byombi warahagaze nyuma y'uko ubucamanza mu Bufaransa bushinje abari hafi ya Perezida Paul Kagame uruhare mu guhanura indege yari itwaye uwari Perezida Habyarimana.

Mu 2010 uwari perezida Nicolas Sarkozy yabaye uwa mbere wasuye u Rwanda kuva nyuma ya 1994. Ku byabaye mu Rwanda, ari i Kigali Sarkozy yemeye ko igihugu cye "cyakoze amakosa akomeye mu guhitamo".

Mu 2014, inzu ndangamurage y'Ubufaransa mu Rwanda rwagati muri Kigali yarashenywe, abayobozi bavuga ko itubahirije amategeko y'imyubakire mu mujyi.

Mu mezi abiri ashize, raporo zasohowe na leta zombi ku byabaye mu Rwanda zihuriza ku ruhare ubutegetsi bw'Ubufaransa bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.Ubutegetsi bwombi buriho ubu buvuga rumwe kuri izi raporo.

Kuri raporo y'Ubufaransa, kuwa mbere mu kiganiro na France 24, Perezida Kagame yagize ati: "Ni intambwe ikomeye igana imbere. Yenda ntakwibagirwa (amateka) ariko haba kubabarira kugira ngo tujye imbere."





Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-emmanuel-macron-yasuye-mu-rwanda-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)