Ibi biganiro bizaba bibaye nyuma ya raporo ebyiri ziherutse gushyirwa hanze zigaragaza uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside Yakorewe Abatutsi. Izi raporo zakozwe ku mpande zombie.
Perezida Kagame azajya mu Bufaransa mu nama zizaberayo tariki ya 17 n'iya 18 z'uku kwezi kwa Gicurasi 2021 zirimo izaba yiga ku bibazo by'umutekano bimaze iminsi muri Sudan.
Jeune Afrique ivuga ko Perezida Kagame azaboneraho kugirana ibiganiro n'abahoze ari ba Ofisiye mu gisirikare cy'u Buransa muri iriya myaka hagati ya 1990-1994.
Raporo y'u Buransa yitiriwe Duclert yagaragaje ko ingabo z'Abafaransa zaje mu Rwanda muri Opération Turquoise zitigeze zigira uruhare muri Jenoside ahubwo ko ikibazo cyabaye ari uko zoherejwe zitinze ntizitabare umubare munini zagombaga gutabara.
Naho Raporo y'u Rwanda yiswe Muse yo igaragaza uruhare rw'u Bufaransa mu mugambi wa Jenoside kuko zakomeje gutoza abayikoze kuva mu myaka yabanjirije Jenoside ubwo ingabo z'u Bufaransa zazaga gufasha iza Leta ya Habyarimana guhangana na RPA yariho igerageza kubohora u Rwanda.
U Rwanda kandi rwakune kuvuga ko ingabo z'u Bufaransa zari muri Opération Turquoise zatereranye Abatutsi benshi bakaza kwicwa ndetse zikanagira uruhare mu guhungisha abari abayobozi muri Leta yari yiyise iy'Abatabazi yakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Perezida Kagame agiye kujya mu Bufaransa mu gihe benshi mu basesenguzi babona umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa ugiye gufata indi sura nziza kuko hari ubushake ku bihugu byombi bwo kuba byabana neza nyuma yo kugaragaza ukuri.
Ubwo Prof Vincent Duclert yari mu Rwanda yaje gushyikiriza Perezida Kagame raporo y'u Bufaransa, ni bwo haganiriwe ku by'uru ruzinduko rwa Perezida Kagame akavuga ko yifuza guhura na Général de brigade Éric de Stabenrath bigeze guhurira mu masomo ya Gisirikare mu Ishuri rya Fort Leavenworth ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1990.
Perezida Kagame azahurira na Jean Varret w'imyaka 86, wari ushinzwe ibikorwa by'ubufatanye mu bya gisirikare muri Leta y'u Bufaransa hagati ya 1990-1993 ndetse na Gen Patrice Sartre wari muri Opération Turquoise mu Rwanda.
Perezida Kagame uzahura n'aba basirikare bahoze bakomeye mu Bufaransa, azanaganira n'abandi bahoze muri dipolomasi y'u Bufaransa barimo abashobora kuba bazi ukuri ku ruhare rw'u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda.
UKWEZI.RW