Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko aba bayobozi bombi bafatiye ifunguro ry'umugoroba wo kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021 hamwe, ryari ryateguwe n'umuryango wa Perezida Macron.
Umukuru w'Igihugu na Madamu we bari i Paris aho bitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani yabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi, n'Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika rizaba ejo ku wa 18 Gicurasi 2021.
Mbere yo guhurira ku meza, aba bayobozi bombi babanje guhura mu masaha yashize, banagirana ibiganiro byihariye.
Umubano w'abakuru b'ibihugu uratanga icyizere cyo kuzahura imibanire y'u Bufaransa n'u Rwanda byamaze imyaka myinshi byishishanya mbere y'uko Perezida Macron agera ku butegetsi.
Perezida Macron ni we wa mbere washishikarije ko hakorwa ubushakashatsi bwagira icyo bwerekana ku mubano w'igihugu cye na guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibyagaragajwe byashyizwe hanze ku wa 26 Werurwe uyu mwaka, aho raporo byamuritswemo yitiriwe Duclert yagaragaje ko bwagize 'uruhare ruziguye kandi rutagereranywa'.
Ni intambwe yishimiwe n'Abarokotse Jenoside ndetse n'Abanyarwanda muri rusange.