Mu itangazo Ibiro bya Perezida w'u Rwanda, Village Urugwiro, byashyize kuri Twitter byavuze ko abakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 17 Gicurasi 2021, mu Mujyi wa Paris aho bagiye mu Nama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n'Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika.
Ati 'Uyu munsi, Perezida Kagame yahuye na Perezida Tshisekedi, akaba n'Umuyobozi w'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, mbere y'uko haba Inama Mpuzamahanga yiga kuri Sudani n'Ihuriro ryiga ku Iterambere ry'Ubukungu bwa Afurika.'
Nubwo ntacyo uruhande rw'u Rwanda ruratangaza ku biganiro abakuru b'ibihugu byombi bagiranye, Ibiro bya Perezida wa RDC byavuze ko Umukuru w'Igihugu Paul Kagame na Perezida Tshisekedi kimwe n'abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika baganiriye ku bijyanye n'ibyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uzagaragaza muri iyi nama.
Perezidansi ya Congo yakomeje ivuga ko Perezida Kagame yabwiye mugenzi we ko yanyuzwe n'ibyo ari gukora byose hagamijwe kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse amwizeza ko azamushyigikira muri gahunda zose zigamije kugarura amahoro muri aka gace.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Congo, nyuma y'uko ku wa 16 Gicurasi yari yaganiriye na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde n'Umuyobozi w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF), Kristalina Georgieva.
Biteganyijwe ko iyi nama Perezida Kagame na Félix Tshisekedi bitabiriye izareberwamo uburyo Guverinoma ya Sudani ishingiye kuri Demokarasi iherutse gushyirwaho yafashwa kuzuza inshingano zayo, kurebera hamwe uko iki gihugu cyafashwa kugarura isura nziza mu ruhando mpuzamahanga.
Kuri uyu wa Mbere nanone, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame uri i Paris mu Bufaransa ahagiye kubera Inama Mpuzamahanga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika, yakiriwe na mugenzi we Madamu wa Perezida w'u Bufaransa, Brigitte Macron.
Perezida Kagame yahuye na Macron