Ni urugamba rwatangijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres agaragaza ko igihe kigeze ngo Isi itekereze ku ruhare rw’inganda zicukura ibikorwamo ibikoresho by’ibanze nkenerwa mu nganda mu guharanira iterambere rirambye, ingufu zitangiza ibidukikije n’iterambere ry’ubukungu.
U Rwanda rwatangiye gahunda yo gukoresha imodoka zifashisha ingufu z’amashanyarazi ndetse mu 2019 ni bwo zatangiye kugezwa ku isoko ryarwo. Imibare iheruka yagaragazaga ko rufite izigera kuri 20 zakozwe na Volkswagen.
Perezida Kagame mu butumwa yageneye abatuye Isi anashimira Guterres watangije uru rugamba yavuze ko muri ibi bihe kurwanya imyuka yangiza ikirere bijyana n’impinduka zitandukanye n’ubwo ahaturuka iyo myuka hatahita havaho mu bihe bya vuba.
Yagize ati “Isi iri mu nzira yo kurwanya ibyotsi bihumanya, ibi bikaba bijyana n’impinduka zitandukanye nk’iza politiki zireba ikoreshwa ry’ingufu cyane cyane mu bicanwa, gusa aho izi ngufu ziva ntihahita havaho nonaha.”
Yakomeje agira ati “Ku bihugu bimwe biri mu nzira y’amajyambere, ingufu zikomoka ku bimera zizakomeza kwiharira umubare munini w’ingufu bikenera. Ku bw’ibyo dushobora kwibanda ku nkunga y’iterambere yakwihutisha inzibacyuho abantu bajya mu ikoreshwa ry’ingufu zisubira binyuze mu ishoramari mu ikoranabuhanga rigezweho no kurikwirakwiza hirya no hino.”
Mu 2016, mu Rwanda hateraniye ibihugu 200 byemeza amasezerano azafasha Isi kugabanya ubushyuhe ku kigero cya 0.5°C, ibi bikaba bigomba gukorwa mbere y’uko ikinyejana cya 21 kirangira. Aya masezerano yiswe “The Kigali Amendment to the Montreal Protocol”.
U Rwanda rwabaye igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano ndetse mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, kuko mu gihugu hakomeje gukenerwa ibikoresho byinshi bikonjesha ndetse n’ibyinjiza ubuhehere mu nyubako zitandukanye.
REMA ivuga ko u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba ku gipimo cya 54% mu rwego rwo kuba igihugu kizaba cyubahirije Amasezerano ya Montreal mu 2030. Gusa urugendo ruracyari rurerure kandi hakenewe gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi.
Perezida Kagame ati “Dufatiye urugero ku Rwanda, rwanzuye gutangira kwimukira ku ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu myaka iri imbere. U Rwanda kandi rwiyemeje guteza imbere ikoranabuhanga rikonjesha cyangwa rishyuhisha ariko ritangiza akayungirizo k’imirasire y’izuba nk’uko bikubiye mu masezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali.”
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko ubukucuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa bijyana nabwo, byakunze kurangwa n’isura mbi rimwe na rimwe bifite ishingiro, ariko ugasanga hari ubwo amafaranga bwinjiza ntajya aho aba akwiye kuba agenewe kujya ngo akoreshwe kubw’inyungu rusange za rubanda
Yakomeje ati “Ntabwo kandi bwagiye buzirikana ingaruka bugira ku bidukikije, ikindi kandi amabuye y’agaciro ni ingenzi cyane mu gukora ibikenerwa mu ikoranabuhanga rihambaye kandi Afurika ni isoko ya byinshi muri ibi bikoresho.”
Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Ngufu (IEA) kigaragaza ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bufite uruhare rwa 24% y’imyuka yose ya Carbon Dioxide (CO2) yoherezwa mu kirere iturutse ku itwikwa rya lisansi na mazutu.
Imodoka nto, amakamyo, amabisi ndetse n’ibinyabiziga bigendera ku mapine abiri cyangwa atatu byihariye bitatu bya kane by’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kandi bikaza ku isonga mu bitera imihindagurikire y’ibihe no guhumanya umwuka by’umwihariko mu mijyi.
Ubu bushakashatsi bwa IEA bugaragaza kandi ko hejuru ya 90% by’abatuye Isi bahumeka umwuka uhumanye, kandi abakabakaba miliyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zituruka ku guhumeka umwuka uhumanye.
Ku isoko ry’u Rwanda kandi hasanzwe moto zikoresha amashanyarazi. Mu kurushaho kuzikwirakwiza mu minsi ishize, Sosiyete ya Ampersand Rwanda izobereye mu bijyanye n’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, ikaba iya mbere muri Afurika itanga serivisi za moto zikoresha ubu bwoko bw’ingufu, yashowemo miliyoni 3,5$.
Kuva Ampersand yatangira ibikorwa byayo muri Gicurasi mu 2019, imaze kugira abamotari bakoresha moto z’amashanyarazi bagera kuri 35, bakoze ingendo za kilometero miliyoni 1.4 ndetse hari n’abandi 7000 bifuza gukorana nabo.
U Rwanda rufite intego y’uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).