Perezida Kagame yagaragaje ko ishoramari ritangiza ibidukikije rizaba isoko y’akazi ku rubyiruko -

webrwanda
0

Ibi Perezida kagame yabigarutseho kuri uyu wa 30 Gicurasi 2021 ubwo yitabiraga inama y’Isi yose yiga ku bihe izwi nka ’Partnering for Green Growth & the Global Goals (P4G).

Iyi nama iri kubera muri Séoul yitabiriwe muri Koreye y’Epfo yatangijwe na Perezida w’iki gihugu, Moon Jae-in yitabirwa n’abayobozi batandukanye ku Isi barenze 60 barimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson na Chancelière w’u Budage, Angela Merkel.

Perezida Kagame yavuze ko iyi nama ikwiriye kuba ikimenyetso cyibutsa abantu ko ibijyanye n’ibintu bikiri ingenzi nubwo Isi iri mu bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari ibikwiye gukorwa kugira ngo Isi niva mu bihe bya COVID-19 izagera ku bukungu butangiza ibidukikije kandi budaheza.

Yagize ati "Kugira ngo tugere ku bukungu butangiza ibidukikije kandi bugera kuri bose nyuma y’icyorezo, hari ibintu dukwiye kwitaho. Icya mbere iterambere ry’ubukungu ritizwa umurindi n’ibijyanye n’ingufu."

"Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, dukeye gutunganya ingufu no kuzikoresha birenze uko tubikora uyu munsi, kugira ngo tugere ku Ntego z’iterambere rirambye. Ibi bivuze gushishikariza abantu gukoresha ingufu zisubiramo no kugabanya ingufu zangiza ikirere."

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwatangiye uru rugendo rwo kugabanya ikoreshwa ry’ingufu zangiza ikirere n’ibidukikije, aho yatanze urugero rwa gahunda u Rwanda rufite yo gutangira gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi.

Yavuze ko icya kabiri gikwiye gukorwa kugira ngo Isi izave mu bihe bya COVID-19 yubaka ubukungu butangiza ibidukikije ari ukubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ati "Icya kabiri, ni ingenzi cyane kurinda urusobe rw’ibinyabuzima no gucunga neza mu buryo burambye ubutaka bwacu, amazi n’amashyamba."

"Kwita neza ku mutungo kamere wacu bituzanira inyungu z’igihe kirekire mu bijyanye n’ubukungu."

Uretse izi nyungu mu bijyanye n’ubukungu, Perezida Kagame yavuze ko kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima n’ibidukikije bigabanye ibyago by’ibyorezo biva mu nyamaswa bijya mu bantu.

Yavuze ko ubukungu butangiza ibidukikije aribwo buzaba isoko y’akazi ku bantu benshi. Ati "Mureke twibuke gushimangira ko iterambere ritangiza ibidukikije rizaba isoko y’amahirwe y’akazi ku rubyiruko rwacu."

"Gushora imari mu ikoranabuhanga n’inganda bitangiza ibidukikije muri buri gice cy’Isi, ni ingenzi cyane kugira ngo ubukungu bwa nyuma yo kurenga iki cyorezo buzabe budaheza."

U Rwanda rwagiye rushyiraho ingamba zigamije kurengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyibuzima, aho rufite intego y’uko kugeza mu 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri Gahunda y’Igihugu yo kugabanya Imyuka ihumanye yoherezwa mu Kirere (Nationally Determined Contributions, NDC).

Perezida Kagame yagaragaje ko ishoramari ritangiza ibidukikije rizaba isoko y’akazi ku rubyiruko



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)