Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, mu biganiro byo Kwizihiza Umunsi wo Kwibohora kwa Afurika, byitabiriwe n'abarimo Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus n'Umuyobozi w'Umuryango Ushinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga (WTO), Dr. Ngozi Okonjo-Iweala.
Ibi biganiro byateguwe na Banki ya 'United Bank for Africa Plc', byanitabiriwe n'Umuyobozi wayo, Tony Onyemaechi Elumelu, akaba ari n'Umuyobozi w'Umuryango 'The Tony Elumelu Foundation' ufasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kwiteza imbere.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika yagezweho bikomeye n'ingaruka za Covid-19, by'umwihariko ubukungu bwayo bukaba bwarahungabanye cyane ku buryo hakenewe ubufatanye mu gushaka ibisubizo birimo uburyo bwo gukorera inkingo kuri uyu mugabane.
Ati 'Afurika yazahajwe bikomeye n'icyorezo cya Covid-19 by'umwihariko ubukungu bwayo ndetse n'ingaruka ku mibereho, turi gushaka icyakorwa nk'umugabane ngo twigobotore ingaruka zatewe n'iki kibazo. Ubufatanye nabwo ni ingenzi.'
Yakomeje agira ati 'Nk'urugero turi gukorana nk'Umugabane wa Afurika, turi gukorana n'abafatanyabikorwa badufasha kubaka uruganda rukorera inkingo za Covid-19 ku Mugabane wa Afurika.'
Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari amasomo Afurika ikwiye kuvana ku cyorezo cya Covid-19.
Ati 'Dushobora kwigira kuri iki kibazo mu gushora byinshi ku ngengo y'imari yacu mu rwego rw'ubuvuzi. Inzego z'abikorera zizabigiramo uruhare rukomeye. Iki ntabwo ari cyo cyago cya nyuma Isi ihuye nacyo ndetse ikizakurikiraho gishobora kutazasanga Afurika ititeguye nk'uko byagenze kuri iyi nshuro.'
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye kuba Umugabane witunze kandi ufasha abaturage bawo kubona ibyo bifuza by'ibanze, ashimangira ko ikoranabuhanga rizagira uruhare rukomeye muri iryo terambere.
Yavuze ko urubyiruko rwa Afurika rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe y'iterambere ari ku Mugabane wa Afurika.
Yagize ati 'Turi kuvuga urubyiruko rwacu, turavuga guhuza ibihugu byacu, byaba binyuze mu Isoko Rusange rwa Afurika twashyizeho hanyuma bikatubyarira umusaruro ku nganda nto n'iziciriritse ndetse n'inganda nini, kandi urujya n'uruza rw'abantu [n'ibicuruzwa rukiyongera].'
Perezida Kagame yavuze ko icyo Afurika ikeneye kuri ubu ari ugukora ishoramari mu rwego rw'ubuzima kuko ruzaba imbarutso y'iterambere uyu mugabane wifuza kugeraho.