Umukuru w’Igihugu asanzwe ari n’Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe iterambere, AUDA-NEPAD.
Mu butumwa yahaye abitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yavuze ko ari ubwa mbere iteranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ibintu byerekana ubukana bw’icyorezo cya Covid-19 ku Mugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Komite ihuriyemo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, HSGOC (Heads of State and Government Orientation Committee) ari ihuriro ryihariye riganirirwamo ibibangamiye iterambere rya Afurika n’ibisubizo bishoboka. Ribaye mu gihe uru rwego rwongerewe ubushobozi kugira ngo rubashe gutanga ibisubizo byifuzwa kuri uyu mugabane.
Ati “Tugomba kumenya neza ko iki kigo cyongerewe imbaraga gishimangira gutanga umusaruro mu bice by’ingenzi by’umugabane wacu. Gukoresha umutungo aha ngombwa bizakomeza kuba ikintu cy’ingenzi kugira ngo tugere ku ntego zacu. Imbaraga z’urwego rw’ubuzima n’inzego zacu byageragejwe mu myaka yashize.”
Perezida Kagame kandi yongeye gushimangira ko urwego rw’ubuvuzi rukwiye kongererwa ubushobozi ndetse muri uyu mwaka ibihugu bya Afurika bigashyira imbaraga mu gushyiraho Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti [African Medecines Agency, AMA].
Ati “Tugomba gufatirana amahirwe yo gushyiraho Ikigo Nyafurika gishinzwe Imiti muri uyu mwaka, dushyira umukono kandi tukemeza amasezerano y’ingirakamaro agishyiraho. Urwego rw’ubugenzuzi rukomeye ni iby’ingenzi ku cyifuzo cya Afurika cyo gukora imiti n’inkingo nziza ku baturage bacu.”
Perezida Kagame avuga kandi ko Afurika muri rusange ikomeje guhangana n’ingaruka za Covid-19, hakaba hakenewe guhangwa ibishya mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo byo guhangana n’iki cyorezo.
Yagize ati “Umugabane wacu ukomeje guhura n’ibibazo by’imibereho n’ubukungu byatewe n’icyorezo cya Covid-19, kwitwara neza muri ibi bihe bizadusaba guhanga ibisubizo bishya kandi hejuru ya byose tukagira ubufatanye nk’Akarere. Nka AUDA-NEPAD, tugomba kuba twiteguye kugaragaza uruhare rwacu no gukora itandukaniro.”
Iyi nama kandi yitabiriwe n’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Dr. Monique Nsanzabaganwa washimiye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEDAP, Ibrahim Hassane Mayaki ku bw’umuhate ashyira mu guharanira ko inshingano zawo zigerwaho.
AUDA-NEPAD ni umuryango w’iterambere washinzwe mu 2001, ugamije kurandura ubukene no kujyanisha ubukungu bwa Afurika n’ubw’Isi no kwimakaza imiyoborere myiza binyuze mu guhuza ibikorwa by’imiryango ya Afurika Yunze Ubumwe.
Uyu muryango ufite inshingano zo guteza imbere imishinga y’ingenzi ihuriweho n’ibihugu bya Afurika, gusaranganya ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bya Afurika, ndetse no kongera ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika no gushaka ubushobozi buzatuma intego zikubiye muri cyerekezo 2063 zigerwaho.