Ni rwo ruzinduko rwa mbere yagiriye mu Rwanda kuva mu 2017 yatorerwa kuyobora u Bufaransa ndetse ni n’urwa kabiri Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa agiriye mu Rwanda kuva mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.
Saa Tatu z’igitondo ni bwo Macron yari ageze ku Kacyiru muri Village Urugwiro, yakirwa na Perezida Kagame ndetse ahabwa icyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, “La Marseillaise” y’u Bufaransa na “Rwanda Nziza” y’u Rwanda.
Macron yaherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, abadepite barimo Hervé Berville uvuka i Nyamirambo ariko akaba ari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ahagarariye Ishyaka rya En Marche! rya Emmanuel Macron.