Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Lappartient uyobora UCI -

webrwanda
0

David Lappartient ari mu banyacyubahiro bitabiriye Tour du Rwanda 2021 ndetse ni we watangije iri siganwa ku wa 2 Gicurasi 2021, ubwo hakinwaga etape ya mbere ya Kigali-Rwamagana, yegukanywe n’Umunya-Colombia, Brayan Sanchez.

Mu butumwa byanyujije kuri Twitter, Ibiro bya Perezida Kagame byavuze ko Umukuru w’Igihugu “yakiriye David Lappartient uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, uri mu Rwanda aho yitabiriye Tour du Rwanda.’’

Ibyaganiriweho n’abayobozi bombi ntibyigeze bitangazwa gusa Perezida Kagame yakiriye David Lappartient mu gihe u Rwanda rwatanze kandidatire yarwo yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, aho ruhanganye na Maroc.

David Lappartient yashimye uburyo Tour du Rwanda 2021 izakinwa mu minsi umunani hagati ya tariki ya 2-9 Gicurasi 2021, yateguwe.

Yagize ati “Ni byiza cyane kuko isiganwa riteguye neza. Imihanda imeze neza, imitegurire ni nta makemwa kandi ni ingenzi kubona iri rushanwa muri ibi bihe bidasanzwe bya COVID-19.’’

Tour du Rwanda ya 2021 yagombaga kuba muri Gashyantare, ariko yimurirwa hagati ya tariki ya 2 n’iya 9 Gicurasi kubera icyorezo cya COVID-19.

Mu rugendo rwe, David Lappartient, yaherekejwe n’ikipe tekinike yo muri UCI izasuzuma niba u Rwanda rufite ubushobozi bwo kuzakira Shampiyona y’Isi ya 2025.

Tariki 11 Nzeri 2019 ni bwo abari bahagarariye Leta y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) bagejeje ubusabe muri UCI ko Umujyi wa Kigali wazakira Shampiyona y’Isi 2025.

U Rwanda na Maroc ni byo bihugu bihanganiye kuzavamo kimwe kizakira iryo rushanwa rizaba ribereye bwa mbere muri Afurika. U Bubiligi buzakira iry’uyu mwaka, hakurikireho Australia (2022), Écosse (2023) n’u Busuwisi (2024).

David Lappartient uyobora UCI, yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2018, aho yakurikiye Tour du Rwanda y’uwo mwaka, agasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’Ikigo cy’Amagare cya Musanze.

Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame yahawe impano y'umwambaro w'Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI)
Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Lappartient uyobora UCI bagirana ibiganiro byihariye

Amafoto: Village Urugwiro




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)