Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko kuri uyu wa 5 Gicurasi 2021, aribwo Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cardinal Kambanda, gusa ntibyatangaje ibyo bombi baganiriyeho.
Perezida Kagame yakiriye Antoine Cardinal Kambanda nyuma y’amezi arindwi Papa Francis amuhaye izi nshingano zo kuba Cardinal ndetse anashyirwa mu bagize Dicastère, aho ari mu bashinzwe by’umwihariko iyogezabutumwa ku Isi.
Ubwo habaga Misa yo kwakira Cardinal Kambanda nyuma yo kwimikwa, Umukuru w’Igihugu yavuze ko igihugu gufite Cardinal Kambanda nk’Umunyarwanda, nk’umwana w’u Rwanda wazamutse kuva abaye Umusaseridoti kugera ku rwego rwa Cardinal.
Yakomeje agira ati “Iyo Umunyarwanda azamutse mu ntera kubera ubushobozi, kubera imirimo yakoze haba ku rwego mpuzamahanga twese turishima, icyizere yagiriwe n’agaciro yahawe ubwo natwe biba ibyacu, aba ari intore mu nshingano arimo, akaba n’intore mu gihugu cyacu ari na cyo cye.”
Mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na IGIHE, Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko igihugu iyo gifite Cardinal biba ari iby’agaciro gakomeye kuko uretse kuba ari intangiriro y’inzira iganisha ku kugira Papa, binasobanuye ko Kiliziya yatangiye gukura kandi ifite umuntu uyihagarariye mu buyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika ku Isi.
Amafoto: Village Urugwiro