Perezida Kagame yashimiwe ubuvugizi yakoze ngo Zimbabwe ikurirweho ibihano by’ubukungu -

webrwanda
0

Yabitangaje mu biganiro yagiranye n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, byibanze ku mubano hagati y’ibihugu byombi; n’ubufatanye bwa FPR n’ishyaka rya ZANU-PF riri ku butegetsi muri Zimbabwe.

Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya FPR i Rusororo kuri kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, aho abo bombi bavuze ku mibanire y’amashyaka ari ku butegetsi mu bihugu byombi ndetse bagashima ibyiza amaze kugeraho birimo no gushyira hamwe hashyigikirwa ubumwe bwa Afurika.

Ambasaderi Munyeruke yafashe umwanya wo gushimira Perezida Paul Kagame ari na we Chairman wa FPR -Inkotanyi, wagize uruhare mu kuvuganira Zimbabwe ngo yoroherezwe ibihano yari yarafatiwe n’amahanga.

Yagize ati “Nasabwe kugeza amashimwe y’abayobozi b’ishyaka ryanjye ku Muyobozi wa FPR, Perezida Kagame ku bw’ubuvugizi yakomeje gukora ngo ibihano Zimbabwe yafatiwe n’amahanga byoroshywe”.

Nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa agiriye ku butegetsi muri Zimbabwe, Perezida Kagame ni umwe mu bavuganiye icyo gihugu ngo gikurirweho ibihano bitandukanye cyari cyaragiye gifatirwa ku buyobozi bwa Robert Mugabe washinjwaga kuyoboza igitugu no guhonyora amahame ya demokarasi.

Yavuze ko imibanire y’ibihugu byombi imaze kugera ku rwego rwiza, agira ati “nzakora iyo bwabaga mu gihe cyose ndi ahangaha” mu kurushaho kongera ubufatanye.

Yakomeje ati “Kuba amashyaka yacu abiri ashyigikiwe n’urubyiruko uhereye mu mizi biduha imbaraga zo gukomeza gukorera ibyiza abaturage bacu.”

Ambasaderi Munyeruke yihanganishije Abanyarwanda ndetse avuga ko yifatanyije nabo muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi; aboneraho gushima aho Igihugu kigeze cyiyubaka nyuma y’imyaka 27 ishize.

François Ngarambe yagaragaje ko amashyaka ya FPR na ZANU-PF afite byinshi ahuriyeho cyane ko yombi yaharaniye ukwibohora ndetse akaba atsimbarara ku gushyigikira iterambere rya Afurika.

Yakomeje avuga ko hagiye gutezwa imbere imikoranire mu by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye hagati y’ayo mashyaka.

Ati “Binyuze mu mibanire mikoranire y’amashyaka, hari byinshi twakora tukarushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi mu nyungu z’abaturage. Turashaka kubona ubucuruzi duhuriyeho bwiyongera ndetse n’izindi nzego z’imikoranire.”

Ngarambe yasezeranyije Ambasaderi Munyeruke ko u Rwanda ruzamushyigikira mu mikorere ye mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye.

Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda,Prof Charity Munyeruke (iburyo) n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi,François Ngarambe (ibumoso) bagiranye ibiganiro kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)