Perezida Kagame yashimye Macron wavugiye "amagambo y’ukuri" ku Rwibutso rwa Gisozi -

webrwanda
0

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro we na mugenzi we bagiranye n’itangazamakuru ku manywa yo kuri uyu wa Kane ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwa mbere rwa Macron mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Macron ari umuntu wiyemeje gukora impinduka, kandi ko urugendo yakoreye mu Rwanda rureba ahazaza “aho kuba ahahise”, kandi ko ruzagirira inyungu abaturage b’ibihugu byombi yaba mu bijyanye na politiki, ubukungu ndetse n’umuco.

Yavuze ko uyu munsi ari uwo kwita ku bihe by’ubu no ku hazaza, ariko harebwa ku mateka y’ahahise.

Perezida Kagame yavuze ko Macron yavugiye ijambo rikomeye ku Rwibutso rwa Kigali, kandi ko rifite agaciro kurusha gusaba imbabazi.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.

Yagize ati "Mpagaze aha imbere yanyu nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu [...] Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”

Perezida Kagame yavuze ko amagambo ya Macron ari ay’agaciro. Ati “ Amagambo ye yari afite agaciro kurusha gusaba imbabazi. Ni amagambo y’ukuri. Kuvuga ukuri, biragora, ariko urabikora kuko ari ukuri. Urabikora n’iyo byaba bigira icyo biguhombya cyangwa se bitishimiwe.”

Yavuze ko Perezida Macron yateye iyo ntambwe yo kuvuga ukuri, ashima icyo gikorwa cy’ubutwari ntagereranywa kandi ko icyiza kurushaho gishingiye ku bushake bw’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kugera kuri uru rwego, hari hakwiriye kubanza kugaragazwa ukuri kw’amateka, kandi ko aribyo byakozwe bikaba bigejeje kuri iyi ntambwe “ikomeye”.

Ati "Nubwo hari amajwi yagiye avugira hejuru, Perezida Macron yemeye gutera iyi ntambwe. Ni igikorwa cy’ubutwari bukomeye. Byatanze umusaruro kuko byatumye habaho kumva ibintu kimwe mpande zombi."

"Byari bifite ishingiro kutabyihutisha. Abaturage bacu bari bakeneye umwanya wo kubiganiraho no kubifataho umwanzuro, buri ntambwe yatugezaga ku yindi kugeza kuri uyu mwanya. Ni‘iyi ni indi ntambwe kandi ikomeye."

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu benshi mu Rwanda no mu Bufaransa, bakunze kubaza ibibazo umwaka ku wundi basaba umucyo ku mateka. Abo barimo abanyamateka, abanditsi, abanyamakuru ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta.

Bamwe muri bo ngo ni abaturage basanzwe, bagize uruhare mu kugira ngo igikorwa cyabaye uyu munsi kibe kigezweho.

Ati “Ukuri kuromora. Iri ni ihame ubumwe n’ubwiyunge bw’u Rwanda bwubakiyeho.”

Perezida Kagame yavuze ko iki gikorwa cyo kugera ku kuri, cyabayeho binyuze mu rugendo rutoroshye rwamaze imyaka 27 ku buryo bamwe bakoze ibishoboka byose bashaka ko u Rwanda rutagira icyo rugeraho.

Yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byiyemeje kubakira ku mubano ugirira akamaro ibihugu byombi, kandi ko u Rwanda ruzaba umufatanyabikorwa mwiza mu ngeri zose.

Macron yavuze ko yumva neza akamaro k’uru ruzinduko rw’amateka rwa Perezida wa Kabiri w’u Bufaransa nyuma ya Jenoside, kandi ko ari intambwe igezweho ihera ku nzira ibihugu byombi byatangiye mu 2017.

Yavuze ko mu 2018, we na mugenzi we bemeranyije kubaka umubano urenga imbogamizi z’amateka, hashyirwaho Komisiyo ya Duclert icukumbura uruhare rw’u Bufaransa mu mateka y’u Rwanda hagati ya 1990 na 1993 mu gushaka ukuri kw’amateka.

Umusaruro w’ibyo iyo komisiyo yacukumbuye, ngo niwo watumye uyu munsi habaho uru rugendo.

Macron yagarutse kuri Jenoside, avuga ko icy’ingenzi ari ukwemera uruhare rwa buri wese muri aya mateka, agaragaza ko uburemere bwa Jenoside budasabirwa imbabazi.

Perezida Kagame yavuze ko gusasa inzobe hagati y’abantu bakavuga ukuri kw’ibibazo bafite ari wo musingi wo kubibonera ibisubizo.

Yagize ati “Aho tugeze ni intambwe ndende ishobora guterwa mu gihe, nanone ikibazo uko gikomeye nk’icyacu, ntabwo ugeraho aho ukibonera igisubizo ku buryo biba 100% ko buri wese akibona nk’undi, ariko ibyo ntibibuza abantu gutera imbere.”

“Dutera imbere cyane cyane dushingiye ku kuri kandi ukuri ni ko kwasohotse mu byaganiriwe no mu byagiye bivugwa. Uko kuri gufasha abantu kumva uburemere bw’ibibazo bafite no gutera imbere.”

Uruzinduko rwa Macron ni urwa mateka kuko ruje nyuma ya raporo yakozwe bisabwe na Perezida Macron ubwe, ikagaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nibwo bwa mbere u Bufaransa bwari bwemeye uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kwinangira kw’icyo gihugu nibyo byagiye bizambya kenshi umubano w’ibihugu byombi mu myaka 27 ishize.

Perezida Kagame na Emmanuel Macron ubwo basohokaga mu Biro berekeje aho ikiganiro n'abanyamakuru cyabereye
Perezida Kagame yashimiye Macron wagiriye uru ruzinduko mu Rwanda, rwabaye intangiriro y'umubano ushingiye ku kuri n'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi
Perezida Kagame yashimiye Macron kuba yahisemo gushyigikira ukuri n'ubwo atari benshi bakwishimira
Perezida Kagame na Macron biyemeje gushyigikira umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi
Perezida Emmanuel Macron yavuze ko igikomeye ari ukuba u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo mu mateka ashaririye y'u Rwanda, avuga ko Jenoside yabaye ari ndengakamere ku buryo kuyisabira imbabazi bidahagije
Muri uru ruzinduko, hasinywe amasezerano y'ubufatanye ari mu ngeri zitandukanye. Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta na mugenzi we w'u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian, ubwo bari bamaze gusinya amasezerano
Mu masezerano yasinywe, harimo n’aho gutera inkunga ibikorwa bya Siporo mu Rwanda
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ni umwe mu baherekeje Macron mu Rwanda
Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, ni umwe mu baherekeje Macron mu Rwanda
Minisitiri w'Ingabo, Gen Maj Albert Murasira, akurikiye imbwirwaruhame z'abayobozi ku mpande zombi

Amafoto: Niyonzima Moïse




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)