Perezida Kagame yatanze icyizere cyo kuzahuka k'umubano w'u Rwanda n'u Burundi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuva mu 2015, hagati y'u Rwanda n'u Burundi hajemo agatotsi guhera ubwo muri iki gihugu cy'igituranyi hadukaga imvururu zakurikiye ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari Perezida icyo gihe, maze leta ye igashinja u Rwanda gukingira ikibaba abagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Ibintu byaje kujya irudubi ubwo abitwaje intwaro baturutse mu Burundi batangiraga kujya bagaba ibitero mu Rwanda, maze narwo rushinja iki gihugu kuba indiri y'abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Kuva u Burundi bwabona ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Evariste Ndayishimiye, hatangiye guterwa intambwe iganisha ku gusubiza ibintu mu buryo, haba ibiganiro hagati y'ibihugu byombi, yaba ibyahuje ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga n'ibyahuje abakuru b'inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare bigamije guhanahana amakuru mu guhashya umwanzi washaka guhungabanya umutekano.

Perezida Ndayishimiye mu ntangiriro z'uyu mwaka, yavuze ko afite icyizere ko mu gihe gito ibihugu byombi bizongera kubana neza.

Ati 'Rero njye mfite icyizere gikomeye cyane ko igihugu cy'u Rwanda ejo tuzaba dukundana kuko ubu twamaze kubona icyo dupfa kuko turakizi, ni ukuvuga ngo ejo bundi muzasanga tubazanya ngo ubundi twapfaga iki? Kariya gusa ni ko kaduteranyije? [U Rwanda] Ntirwaba mu karere kose, ku Isi hose aricyo gihugu cyonyine kivuga ngo kirangana n'u Burundi kandi tuvuga ururimi rumwe, turi abavandimwe.'

Mugenzi we w'u Rwanda na we yagarutse kuri iyi ngingo, agaragaza uko umubano n'ibihugu by'ibituranyi wifashe, avuga ko mu minsi yashize u Rwanda rutari rubanye neza n'u Burundi ariko ko ibintu biri kujya mu buryo.

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasozaga Inama ya Komite Nyobozi y'Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Yagize ati 'Abaturanyi bacu, ni bane gusa tumeranye neza usibye wenda nk'umuturanyi umwe gusa. Kera bari babiri, uwa kabiri navuga igihugu cy'amajyepfo, u Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana ariko ngira ngo ubu twe n'Abarundi turashaka kubana kandi nabo bamaze kwerekana iyo nzira.'

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo u Rwanda rwari rufitanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibihugu byombi biri gufatanya kubikemura, aho yavuze ko 'ubu ibintu bimeze neza' kurusha uko byari biri mbere.

Tanzania yo yavuze ko nta kibazo yigeze igirana n'u Rwanda, ko ibihugu byombi bikorana neza ahubwo ahari ikibazo ari mu Majyaruguru kuri Uganda.

Ati 'Abaturanyi b'Amajyaruguru badufiteho ikibazo, njye nabayeyo, nabanye nabo, nakoranye nabo, umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo ntabwo mbisobanukiwe bihagije. Ariko njye nzasakara inzu yanjye kugira ngo ntanyagirwa, nzashyiraho imiryango idadiye kugira ngo utanyinjirana ugatwara ibyanjye. Wanyinjiranye kandi nzagusohokana, hanyuma tubane, dushyire twizane, uwizanye nabi nawe azasubizweyo mu buryo butaruhanyije.'

Mbere y'uko u Rwanda rugirana amahari n'u Burundi, ibihugu byombi byari bibanye neza, bifashanya. Urugero rwa vuba ni urwo mu 2009, icyo gihe u Rwanda rwishyuriye u Burundi miliyoni 550 Frw z'imyenda y'imisanzu iki gihugu cyari kibereyemo Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

Nyuma mu 2013, ubwo isoko rya kijyambere rya Bujumbura ryafatwaga n'inkongi, indege ya Kajugujugu y'Igisirikare cy'u Rwanda niyo yahise isimbuka ijya gutabara izimya iyo nkongi.

Perezida Kagame yatanze icyizere ko umubano w'u Rwanda n'u Burundi wari umaze imyaka itandatu warajemo agatotsi uri gusubira mu buryo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatanze-icyizere-cyo-kuzahuka-k-umubano-w-u-rwanda-n-u-burundi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)