Perezida Kagame yavuze “bwa nyuma” kuri Mapping Report bijyanye n’umubano w’u Rwanda na RDC -

webrwanda
0

Ni Raporo imaze kuba agatereranzamba by’umwihariko aho yifashishwa umunsi ku wundi n’abantu batiyumvamo u Rwanda. Uburemere bw’uburakari yateye u Rwanda ni bwo bwari butumye ubwo yasohokaga rugera aho gufata umwanzuro wo kugabanya ingabo zarwo i Darfur muri Sudani.

Ni raporo igizwe n’impapuro zirenga 600. Ikubiyemo ibyaha 617 byakusanyijwe hagati y’ukwezi kwa Nyakanga 2008 na Kamena 2009 ku butaka bwose bwa Congo.

Igaragaza uruhare rw’ingabo z’ibihugu bitandukanye zari muri Congo, ariko ikagira umwihariko wo kurega Ingabo z’u Rwanda kuba zarakoze icyaha cya jenoside ku mpunzi z’Abahutu.

Tariki ya 1 Ukwakira 2010 ni bwo Komisiyo ya Loni ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yari ikuriwe n’Umunyafurika y’Epfo, Navi Pillay, yashyize hanze imbanzirizamushinga yayo.

Perezida Tshisekedi aherutse kuvuga ko "Mapping Report" yakozwe n’inzobere za Loni aho kuba Abanye-Congo, ashimangira ko bikwiye ko habaho ubutabera kuko kuva yajya hanze, nta muntu urahanwa, urukiko rubigizemo uruhare.

Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari i Paris cyabereye muri hotel Peninsula, yabajijwe kuri aya magambo ya Tshisekedi wavuze ko iyi raporo yakozwe n’abantu batabogamye.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Tshisekedi afite uburenganzira “bwo kwizera izo mpuguke”, ati “nanjye mfite ubwo kutazigirira icyizere”.

Yashimangiye ko bombi ari abantu bafite uburenganzira bwo kugira ibyo bemera kandi ko ibyo nta kibazo biteye.

Ati “Ibihugu byacu byombi byahuye n’amarorerwa kandi twayigobotora dukoreye hamwe. Ibi bihe bikomeye bimaze igihe kandi twagira uruhare mu kubishyiraho iherezo. Ariko impuguke za Loni cyangwa se iz’ahandi, ntizizatubashisha kubigeraho.”

Perezida Kagame yashimangiye ko “hari abantu benshi bapfuye muri Congo no mu Rwanda” kandi ko ibyo nta muntu ubishidikanyaho ariko aho impuguke zikorera amakosa ari mu kuvuga abapfuye n’uburyo bapfuyemo.

Ati “Aho impuguke zishyiriramo politiki nyinshi kurusha ikindi, ni mu kuvuga uwapfuye, impamvu n’uko yapfuye. Ibi mbimazemo igihe gihagije kandi byatumye nibaza kurushaho kuri abo biyita impuguke. Ikiriho ni uko igihugu cyanjye na RDC twahuye na byinshi hamwe. Hari impfu zitari nke. Ntabwo twarambirwa gushaka amahoro, umutekano yewe n’ubutabera.

“Gusa, ubutabera ni intego ikomeye mu kuyigeraho. Ntabwo bugerwaho bigizwemo uruhare n’impuguke.”

Perezida Kagame yavuze ko amaze kuvuga kenshi kuri “Mapping Report” kandi ko inshuro nyinshi biba bifitanye isano n’umubano w’u Rwanda na RDC.

Ati “Ni ubwa nyuma mvuganye n’umunyamakuru kuri iyi ngingo na cyane ko bamwe intego yabo ari ukuzambya ibintu kurushaho.”

Perezida Kagame yavuze ko iyi raporo igamije kugaragaza ko habayeho Jenoside ebyiri, imvugo ifata bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahindurwa abanyabyaha.

Ni raporo yongeye kuvugwa cyane mu 2019 ubwo yari imaze imyaka icyenda isohotse, ishyirwa imbere cyane na Dr Mukwege Denis wahawe igihembo cya Nobel cyitiriwe amahoro kubera umuhate we mu kurwanya gufata ku ngufu nk’intwaro mu makimbirane n’intambara muri RDC.

Yayifashishije avuga hakwiye kujyaho urukiko rwihariye rwakurikirana ubwicanyi bwakorewe muri RDC, inshuro nyinshi agahoza mu kanwa u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko abantu bihishe inyuma y’iyi raporo, ari nabo batera ingabo mu bitugu Mukwege.

Hari umusesenguzi uzi imvo n’imvano y’iyi raporo, wabwiye IGIHE ko hari Abanyaburayi bari inyuma ya Mukwege ku buryo buri gihe ahora ayigarukaho.

Ati “ I Burayi barahari, muri Amerika barahari. Ni abazungu, ni bo batanga ibi bihembo bya Nobel.”

Abanditse “Mapping Report” bakusanyije ibimenyetso bituruka ku ruhande rushinja u Rwanda, cyane cyane iby’Imiryango mpuzamahanga itari iya Leta, birimo inyandiko zisaga 80 zatanzwe na Human Rights Watch n’izikomoka muri Sosiyete Sivile ya Congo, isanzwe itajya imbizi n’u Rwanda.

Inkuru bifitanye isano: Icyihishe inyuma y’ibyutswa rya ’Mapping Report’ nyuma y’imyaka 10 isohotse

Perezida Kagame ubwo yari mu nama yiga ku guteza imbere ubukungu bwa Afurika yabereye i Paris ku wa 18 Gicurasi 2021 / Ifoto: Village Urugwiro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)