Perezida Kagame yavuze kuri Rudasingwa wibye amafaranga yo kubaka Village Urugwiro n’abandi biyita “Opozisiyo” -

webrwanda
0

Perezida Kagame yasobanuye ko benshi mu bitwa ko batavuga rumwe na Leta baba mu mahanga, aribo bijyanye mu buhungiro ndetse barimo n’abakoze ibyaha bitandukanye birimo ubujura n’ubwicanyi.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo TV5 Monde cyagarutse ku ngingo zirimo izireba umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, politiki y’ububanyi n’amahanga igihugu cyimakaje, ubufasha ku bagizweho ingaruka n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo n’izindi.

Perezida Kagame yabajijwe impamvu Leta y’u Rwanda idaha agahenge abatavuga rumwe na yo, asubiza ko nta ruhare ibigiramo kuko abenshi bakoze ibiri mu mahitamo yabo.

Yagize ati “Iyo muvuga abatavuga rumwe na Leta muba mushaka kuvuga iki? Reka mbahe urugero. Hari umwe muri bo wagaragaweho gukorana n’abajenosideri. Nyuma yaje no gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro ifite aho ihuriye na Jenoside guhera mu ntangiriro.’’

Yasobanuye ko uwo muntu atavuze mu izina, yabaga hanze y’u Rwanda, ndetse ibimenyetso by’ibanze byerekanye ko yabigizemo uruhare.

Ati “Twaje gukorana n’ibihugu bimwe na bimwe by’i Burayi tubona ibimenyetso, yaraje dufite ibimenyetso twahawe n’inshuti zacu z’i Burayi arafatwa arafungwa.’’

Umukuru w’Igihugu yavuze ko no mu gihe cy’urubanza uwo muntu atigeze abihakana.

Yagize ati “Yaje kurekurwa. Itangazamakuru ryaravuze ngo utavuga rumwe na Leta ukunzwe cyane. Mu rubanza rwe ibimenyetso simusiga twari tubifite. Hanyuma rero nkibaza nti ese kuki aba bantu bavuga ngo utavuga rumwe na Leta? Ese ni inyito ikoreshwa mu bihugu byateye imbere, abatavuga rumwe na Leta ni iki? Ese kuri bo abatavuga rumwe na Leta ni bariya?’’

Yakomeje yerekana ko uwo muntu amaze no gufungurwa yasubiye muri bya bindi yahozemo nyamara akomeza kugaragazwa nk’umuntu urengana.

Ati “Hari ubwo duhera mu rujijo tukibaza, ese aba bantu badushakaho iki? Niba bashaka kugaragaza uyu muntu nk’utavuga rumwe na Leta, ni ukuvuga ko bashaka ko akomeza gukora ibibi kurusha ibyo bakoze? Gukomeza kwihisha muri uwo mwambaro w’ukutavuga rumwe na Leta kugira ngo icyo akoze cyose barekere iyo.’’

Perezida Kagame yavuze ko hari abantu batabona ibintu kimwe, ariko bidakwiye ko hagira abagena umurongo w’ibyo gukurikiza.

Ati “Niba abantu bashaka kutavuga rumwe na twe nta kibazo, ese twaba dufite abantu tubona ibintu mu buryo butandukanye? Nibyo rwose. Ariko se kuki hari abashaka kudushyiriraho ibintu runaka? Sinkeka ko mu Burayi cyangwa ahandi ho bashobora kubyemera. Njya mbona iwanyu abantu bavuga ngo oya, musigeho ntimugomba kutwinjirira mu bibazo byacu ariko si byo mukurikiza mujya kwivanga mu by’abandi.’’

Yavuze ko hari abivanga kugeza ubwo bashinga ibyo bita ko ari byiza kuri bo, nyamara igihugu cyo cyafashe ibikibereye.

Ati “Twagiye dukora ibyo dutekereza ko ari byiza kuri twe, si ibyo abandi badutekerereza. Ikindi kandi ibibera ahandi turabibona. Tureba ibibera ahandi, twumva ibibera ahandi ariko dufite amahitamo yacu nk’igihugu. Ntitwakwemera ko abantu badusuzugura kandi twe twubaha bose.’’

-  Impamvu muzi zahejeje mu mahanga abatavuga rumwe na Leta

Perezida Kagame yifashishije ingero z’abahemukiye u Rwanda, bagahunga, bagera hanze bakiyunga n’imitwe irwanya igihugu.

Ati “Abo bantu bose muvuga ko ari opozisiyo, navuga nshize amanga ko abenshi aribo bijyanye mu buhungiro, nta wabajyanyeyo. Ntabwo ari Guverinoma yaboherejeyo, ni amahitamo yabo kuko basanze bahawe ikaze aho. Abenshi muri bo ndetse ni n’abanyabyaha, bibye amafaranga aha, bishe abantu.’’

Yavuze kuri Ndagijimana Jean Marie Vianney wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wibye amafaranga.

Uyu mugabo yatorokanye 200.000$ yahawe ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade.

Perezida Kagame yakomeje ati “Yari yagiye muri misiyo yo gutangiza za Ambasade, hanyuma afata ayo mafaranga yose aragenda. Ni uko yageze mu Bufaransa. Uwo ni umwe mu bantu bitwa ko ari opposition. Nyamara ni umujura wibye amafaranga, abaye utavuga rumwe na Leta ate?’’

Undi yatanzeho urugero ni Twagiramungu Faustin. Uyu musaza w’imyaka 75, yabaye Minisitiri w’Intebe wa Mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside, yegura mu 1995.

Mu 2003 yiyamamaje nk’umukandida wigenga mu matora y’Umukuru w’Igihugu agira amajwi 3.6%, amatora akirangira yahise ajya mu Bubiligi.

Muri iki gihugu mu 1996, afatanyije na Seth Sendashonga wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini, bashinze ishyaka FRD.

Bitewe n’umurongo yayobotse Twagiramungu yihuje n’abatavuga rumwe na Leta kugeza ubwo ishyaka rye RDI Rwanda Nziza yinjiye mu Ihuriro MRCD rya Paul Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda aho akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba.

Perezida Kagame ati “Hari undi mugabo uba mu Bubiligi, wahoze ari Minisitiri w’Intebe nyuma ya Jenoside, mugende mubaze uko yahageze. Nta muntu wamukozeho, nta n’umwe wamuvuze. Yabonye ko ahantu hamukwiriye ari mu Bubiligi.’’

“Nta dosiye n’imwe afite hano. Ntacyo yibye, yaragiye gusa kuko yumvaga ko hari ubundi buryo akwiriye kuba afatwamo. Yagiye mu Burayi kuko niho yumva yishimiye, hanyuma bakavuga ngo dore utavuga rumwe na Leta.’’

Ihuriro rya MRCD ryarimo na Twagiramungu rifite Umutwe w’Iterabwoba wiswe FLN ndetse wagabye ibitero bitandukanye ku butaka bw’u Rwanda, byahitanye ubuzima bw’abaturage icyenda, abandi barakomereka mu bihe bitandukanye.

-  Rudasingwa yibye amafaranga yo kubaka Village Urugwiro

Rudasingwa Théogène yabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika hagati ya 1996 na 1999 n’Umuyobozi mu Biro bya Perezida wa Repubulika hagati ya 2000 na 2004. Uyu mugabo w’imyaka 60 mu bihe bitandukanye yemeye ko yagize uruhare mu bikorwa bigamije guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda, binyuze muri RNC.

Perezida Kagame yavuze ko hari abatavuga rumwe na Leta baba muri Amerika, ari naho Rudasingwa atuye.

Ati “Hari n’uwagiye yibye amafaranga yagombaga kwifashishwa twubaka iyi nyubako turimo [Village Urugwiro]. Yari ashinzwe ibiro bya Perezida. Yarayibye ariruka. Nakomeza. Abo ni bo Opozisiyo, nakomeza n’abandi.

Mu 2011, Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Rudasingwa wari ufite ipeti rya major igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo gutoroka.

Perezida Kagame yashimangiye ko guha agaciro abo bantu biyita ko batavuga rumwe na Leta ari igitutsi ku Banyarwanda. Ati “Abaha rugari abo bantu bakeka ko ari bo dukwiriye nk’abayobozi, ni igitutsi.’’

Perezida Kagame yavuze ko guha agaciro abiyita ko batavuga rumwe na Leta ari igitutsi ku Banyarwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)