Perezida Macron yasuye IPRC Tumba agira inama abanyeshuri bahiga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki kigo giherereye ku birometero 30 uvuye mu Mujyi wa Kigali, Perezida Macron yasobanuriwe ibijyanye n'ubufatanye buri hagati y'iri shuri n'Ikigo cy'Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence française de développement,AFD).

Ubu bufatanye bugamije guteza imbere imyigishirize muri icyo kigo.

Umushinga ufite agaciro ka miliyoni 7 n'igice z'amayero watewe inkunga na AFD uzafasha IPRC Tumba, ndetse n'ibigo byigisha imyuga biherereye mu Karere ka Rulindo kunoza ibijyanye n'ikoranabuhanga.

Harimo kandi kwimenyereza ibijyanye naryo, amahugurwa, ibizavamo bikazagirira akamaro abo banyeshuri ndetse n'abaturage bo mu gace iri shuri riherereyemo.

Binyuze muri ubu bufatanye kandi ikigo IPRC Tumba gisanganywe abanyeshuri 643 biga ibijyanye n'ingufu zisubira, ikoranabuhanga, electronic n'itumanaho, mu mwaka utaha iki kigo cyizatangiza by'umwihariko ishami rya Mechatronics Technology, ishami rizatangirana abanyeshuri 50.

Ni ishami rizajya ryigisha ibirebana nuko ikoranabuhanga n'ubugenge byafasha kugera kw'iterambere rirambye, hateganijwe kandi ibijyanye no kwiga indimi.

Muri IPRC Tumba kandi Perezida Emmanuel Macron yaganiriye n'urubyiruko rwiga muri icyo kigo, rwamubwiye ibijyanye n'umwete bashyira mu kwiga ikoranabuhanga ndetse no kuzihangira imirimo mu gihe kiri imbere.

Urwo rubyiruko rwamubajije ibibazo binyuranye birimo ibijyanye no kwihangira imirimo, imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga muri iki gihe ndetse n'ibijyanye n'ubuzima bw'urubyiruko muri rusange.

Macron yabwiye uru rubyiruko ko kuba bakiri bato ari amahirwe akomeye bafite, yatuma bahitamo ejo hazaza heza bifuza.

Yabasabye gukora amahitamo meza, bagamije icyabateza imbere, iterambere ry'imiryango yabo, igihugu n'isi muri rusange.





Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/perezida-macron-yasuye-iprc-tumba-agira-inama-abanyeshuri-bahiga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)