Perezida Macron yasuye IPRC Tumba, aho u Bufaransa buzafungura ishami ryigisha 'Mécatronique' - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mécatronique ni ishami ry'imyigishirize rihuza ubumenyi mu bijyanye na électronique, mécanique, ubumenyi mu bya mudasobwa (informatique) na Automation (uburyo butuma ibintu byikoresha hifashishijwe ikoranabuhanga).

Umunyeshuri urangije muri iri shami aba afite ubushobozi bwo gukora akazi gasaba ubu bumenyi bwose, bitarinze ko ikigo akorera gitanga akazi ku bantu benshi bagiye bafite ubumenyi kuri buri kimwe.

Urugendo rwa Perezida Macron muri iri shuri rwari mu murongo w'ubufatanye hagati y'u Bufaransa n'u Rwanda, mu rwego rwo kongerera ingufu gahunda ijyanye no kwihangira imirimo mu rubyiruko.

Muri uru ruzinduko kandi Perezida Macron yeretswe aho umushinga wo gutangiza ishami ryigisha ibijyanye n'ikoranabuhanga rihuza 'électronique' na 'mécanique' ibizwi nka 'Mécatronique' ugeze.

Ni umushinga uzaterwa inkunga na Leta y'u Bufaransa binyuze mu Kigo cyayo gishinzwe Iterambere (AFD).

Minisitiri w'Uburezi, Uwamariya Valentine yabwiye IGIHE ko ubu bumenyi busa n'aho ari bushya ku isoko, aho cyane cyane bufasha inganda gukoresha abakozi bake kandi akazi kakihuta.

Ati "Ni ikoranabuhanga rigezweho buriya no mu nganda zose usanga ari ryo bakoresha ku buryo umuntu ufite ubwo bumenyi aba ashobora gukora mu ruganda wenyine, ntushake umuntu wa mechanique ukwe, uwa electronique ukwe, n'umuhanga mu bya mudasobwa ukwe. Ni ikoranabuhanga no mu bihugu byateye imbere bari gukoresha cyane cyane bikenerwa mu nganda."

Minisitiri Uwamariya yakomeje avuga ko gahunda yo gutangiza iri shami ifite agaciro k'arenga miliyari 7 Frw, azakoreshwa mu kubaka no guhugura abarimu. Ibi byose ngo bizakorwa bigizwemo uruhare na Leta y'u Bufaransa.

Ati "Muri uyu mushinga harimo kubaka, gushyiramo ibikoresho, ndetse no guhugura abarimu bazigisha muri iryo shami rishya, hari abazajya baza babahugurire hano ariko bazagira n'igihe cyo kujya mu Bufaransa kureba uko iryo koranabuhanga rikora."

Yavuze ko gutangiza iri shami byagiye bikererezwa n'ikibazo cyo gutanga amasoko ariko yizeza ko mu mwaka utaha w'amashuri rizatangira.

Ati "Ni uko ubundi twagiye tugira ibibazo by'amasoko kubera ari ikintu gishya, bagombye kuba baratangiye kubaka ariko twagiye tugira ikibazo cyo kubona umuntu ufite ubushobozi uhatanira isoko ariko turateganya ko tuzatangira kubaka muri Nyakanga 2021 ku buryo mu mwaka utaha w'amashuri bazayigiramo (muri Werurwe 2022)."

Iri shami rya Mécatronique ni rishya mu Rwanda no mu gihugu byo mu karere.

Perezida Macron yishimiye aho bigeze

Minisitiri Uwamariya yavuze ko ubwo Perezida Macron yageraga muri iri shuri rikuru agasobanurirwa ibijyanye n'uyu mushinga wo gutangiza iri shami ryigisha Mécatronique, yabyishimiye.

Ati "Yabyakiriye neza cyane yavuze ati, ni byiza ko tuza tugatanga imbwirwaruhame ariko n'iyo tugize ibikorwa nk'ibi bifatika dukorana ni ikintu cyiza cyane, ni ikintu yishimiye."

Yakomeje avuga ko mu gihe iri shami rizaba rimaze gutangira u Rwanda ruzabyungukiramo byinshi.

Ati "Ubona ko u Rwanda ruri kwinjira cyane mu bintu by'inganda, kandi iri ni ikoranabuhanga rishya rigezweho mu nganda zitandukanye. Ririya shami rizaza mu murongo wa IPRC wo gushyira abantu bashoboye ku isoko ry'umurimo, ni ukuvuga ko tuzaba dufite abantu bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru bafasha no mu iterambere ry'inganda zacu."

Ubwo yari muri iri shuri, Perezida Macron yagize umwanya wo kuganira n'abanyeshuri ku bijyanye no kongerera urubyiruko ingufu mu bijyanye no kwihangira umurimo nabo bagira umwanya wo kumubaza ibibazo bitandukanye byagarutse ku ikoranabuhanga n'umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa.

Perezida Macron akigera muri iri shuri rikuru yabanje kwerekwa ibice bitandukanye birigize
Muri uru ruzinduko Perezida Macron yasobanuriwe imikorere ya IPRC Tumba
Perezida Macron aganira na Minisitiri w'Uburezi, Uwamariya Valentine
Abanyeshuri ba IPRC Tumba bereka Perezida Macron bumwe mu bumenyi bahabwa n'iri shuri
Abanyeshuri ba IPRC Tumba bagize umwanya wo kuganira na Perezida Macron

Igishushanyo mbonera cy'inyubako iri shami rizakoreramo

Amafoto ya IGIHE: Niyonzima Moise




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-macron-yasuye-iprc-tumba-aho-u-bufaransa-buzafungura-ishami-ryigisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)