Perezida Macron yasuye urwibutso rwa Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside (Amafoto) -

webrwanda
0

Macron ubwo yageraga mu Rwanda, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, akomereza muri Village Urugwiro abonana Perezida Kagame ahita ajya ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Akigera ku Gisozi yakiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta ndetse yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Yves Le Drian.

Mbere yo gushyira indabo ku mva yabanje gutambagizwa Urwibutso n’Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Gatera Honoré, yerekwa ibice birugize, anasobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Macron abaye uwa kabiri wayoboye u Bufaransa usuye urwo rwibutso nyuma ya Nicolas Sarkozy warusuye muri Gashyantare 2010. Icyo gihe yasabye imbabazi kubera ‘amakosa’ n’ubuhumyi’ bw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo gihe u Bufaransa nk’igihugu ntibwemeraga ko hari uruhare bwagize muri Jenoside.

Inkuru irambuye mu kanya....

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)