Perezida Ndayishimiye akomeje kujya mu bihugu byo mu karere, noneho agiye muri Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu mu Burundi byatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye afite uruzinduko rw'iminsi ibiri muri Kenya aho yatumiwe na mugenzi we Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Perezida Evariste Ndayishimiye ujyana n'umugor we Angeline Ndayishimiye, aratangira uru ruzinduko kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi aho bazanitabira umunsi mukuru wa 'Madakara Day' uba tariki ya 01 Kamena wo kwizihiza ubwigenge bwa Kenya.

Iri tangazo rivuga ko uru ruzinduko ruzabera umwanya mwiza abakuru b'Ibihugu byombi kuganira ku buryo bakomeza kongera imbaraga umubano w'ibihugu byombi ndetse n'uw'ababituye.

Rivuga kandi ko hazabaho gusinya amasezerano y'imikoranire mu nzego zinyuranye agamije kongera ubufatanye.

Kenya ibaye igihugu cya gatatu gikorewemo uruzinduko na Perezida Evariste Ndayishimiye nyuma ya Tanzania yanasaye bwa mbere akimara gutorwa ndetse na Uganda aherutse gusura ubwo yitabiraga n'irahira rya mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni.

Muri ruriya ruzinduko aheruka kugirira muri Uganda, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko Igihugu cye gifata Museveni nk'umubyeyi kuko yakunze kukiba hafi.

Icyo gihe kandi Perezida Ndayishimiye yabwiye Museveni ko yizeye inama ze ndetse ko azazikenera cyane ubwo azaba ayoboye Umuryango wa Africa y'Iburasirazuba.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Perezida-Ndayishimiye-akomeje-kujya-mu-bihugu-byo-mu-karere-noneho-agiye-muri-Kenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)