Ni mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na France 24 na RFI cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo umubano w'u Rwanda n'u Bufaransa ukomeje kujya mu buryo.
Yabajijwe niba ateganye kuzongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ubwo manda ye y'imyaka irindwi izaba irangiye muri 2024, avuga ko icyifuzo cye ari uko Imana yakomeza kuba imuhaye kubaho.
Ati 'Ibindi bya politiki, Abanyarwanda bazahitamo ariko nanjye nshobora guhitamo. Nubwo Abanyarwanda bavuga bati oya, turacyagukeneye, ni ikintu cy'ingenzi ariko nanjye nshobora kuvuga nti murabizi ? Ndumva nshaka gukora ibindi.'
Yabajijwe kandi ku rupf rwa Kizito Mihigo wasanzwe yapfiriye muri kasho aho yari afungiye mu kwezi kwa kabiri 2020. Urupfu rutavuzweho rumwe n'amahanga ndetsen'imiryango iharanira uburenganzira wa muntu kimwe n'abatavuga rumwe na Leta y'u Rwanda.
Perezida Kagame wabajijwe kuri ruriya rupfu rwavuzweho byinshi, yavuze ko kuba abantu bagira byinshi bibaza kuri ruriya rupfu ari uburenganzira bwabo ariko ko impungenge zabo zimarwa n'iperereza.
Ati 'Impungenge zizabaho, ariko se ni inde wababwiye ko njye ntafite izo mpungenge njye ubwanjye ? Ariko ibyo byose bisobanukira mu iperereza no mu rukiko.'
Perezida Kagame yavuze ko inzego z'u Rwanda zigomba gukora mu bwigenge ku buryo nta kindi gihugu cyavuga ko gishaka gukora iperereza mu Rwanda kuko n'inzego z'u Bufaransa nta zindi zijya ziza kuzivuguruza.
Nyuma y'urupfu rwe inzego z'umutekano n'ubutabera zo mu Rwanda, zavuze ko yapfuye yiyahuje amashuka yaryamagaho aho yari afungiye.
Ubushinjacyaha na bwo bwakoze iperereza busohora raporo yemeza ko Kizito Mihigo koko yapfuye yiyahuye.
Uyu musore wari umuhanzi ukomeye ndetse akaba yarakunze kugaragara mu mihango ikomeye ya Leta y'u Rwanda, yigeze gukatirwa gufungwa imyaka 10 aza kurekurwa ku bw'imbabazi za Perezida Kagame Paul.
Nyuma byaje kuvugwa ko yafashwe ashaka gutoroka igihugu ari na bwo yahise yongera gutabwa muri yombi. Ubu abagabo batatu bari bakurikinywe hamwe na we bari kuburanishwa.
UKWEZI.RW