Ni uruzinduko abayobozi bakuru muri Polisi ya Malawi bakoze ku butumire bwa Polisi y'u Rwanda mu rwego rwo gushimangira ubufatanye buri hagati ya Polisi z'ibihugu byombi, avuga ko yizeye ko ruzatuma habaho umuhate mu gukemura ibibazo by'umutekano hashimangirwa ituze n'umutekano w'abaturage b'ibihugu byombi.
IGP Dan Munyuza yavuze ko muri Werurwe 2019 ubwo yatumirwaga n'ubuyobozi bwa Polisi ya Malawi yagize umwanya wo gusinya amasezerano y'ubufatanye hagati ya Polisi y'u Rwanda n'iya Malawi, amasezerano agamije kongera imikoranire hagati ya Polisi z'ibihugu byombi.
Amasezerano akubiyemo ibijyanye no guhanahana amakuru ku byaha, gushakisha no guhererekanya abanyabyaha baba bihishe mu bihugu byombi, kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, guhuza ibikorwa no kongerera ubushobozi abapolisi binyuze mu mahugurwa n'ibindi byinshi.
IGP Munyuza yashimangiye ko ubufatanye ari ibuye ry'ifatizo mu gukemura ibibazo by'umutekano bijyanye n'ibihe tugezemo.
Yagize ati 'Nagira ngo nshimangire ko ubufatanye ari ibuye ry'ifatizo mu gukemura ibibazo by'umutekano bijyanye n'ibihe tugezemo, navuga nk'iterabwoba, ibyaha by'ikoranabuhanga, ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge, icuruzwa ry'abantu, ibyaha bimunga ubukungu bw'Igihugu n'ibindi byinshi."
" Ibi byaha bikomeje kuba imbogamizi ku ituze n'umutekano w'abaturage bacu ariko kubufatanye turimo uyu munsi dushobora gushyiraho uburyo bw'imikoranire mu guhangana n'ibibazo by'umutekano cyane cyane twibanda ku byaha by'iterabwoba bishamikiye ku mutwe w'iterabwoba wa Leta ya Kiyislamu (Islamic State).'
Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, IGP Dr. George Hadrian Kainja yavuze ko bakigera mu Rwanda bumvaga basa nk'abari iwabo ndetse bibaha icyizere cy'uko uruzinduko bajemo ruzabagirira akamaro ndetse rukagirire n'abaturage b'ibihugu byombi.
Yagize ati 'Iyi nama ya Polisi z'ibihugu byombi ni urubuga rutuma dukomeza gushimangira ubufatanye n'imikoranire iri hagati ya Polisi zacu, byongeye kandi iyi nama iraduha uburyo bwo kurebera hamwe ahandi twashyira imbaraga mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ari na cyo kibazo usanga muri iki gihe kibasiye Isi yose bigasaba ko ibihugu bihuza imbaraga mu kubikemura.'
Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko Umuyobozi wa Polisi ya Malawi n'intumwa ayoboye bazasura ibigo by'amashuri bya Polisi n'ibindi bikorwa bitandukanye by'igihugu. Biteganyijwe ko uru ruzinduko ruzasozwa tariki ya 4 Kamena 2021.